UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukwakira 2013

Muri iyi gazeti tuzasuzuma ibintu Imana yaremye bigaragaza ko ifite imbaraga n’ubwenge. Nanone uzamenya uko dushobora gukora ibihuje n’isengesho rya Yesu ryuje urukundo.

Bitanze babikunze muri Filipine

Menya icyatumye bamwe bareka akazi, bakagurisha ibyabo, maze bakajya mu turere twitaruye two muri Filipine.

Ibyaremwe bigaragaza ko hariho Imana nzima

Menya uko twafasha abandi kumenya ukuri ku birebana n’Umuremyi, kandi natwe ubwacu tukarushaho kumwizera.

“Mukorere Yehova muri abagaragu be”

Twakwirinda dute kuba abagaragu ba Satani? Ni izihe ngororano abakorera Yehova ari abagaragu be bizerwa babona?

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Kwishingikiriza kuri Yehova byaduhesheje ingororano

Malcolm na Grace Allen buri wese amaze imyaka isaga 75 akorera Yehova. Soma ukuntu bamenye ko Yehova aha imigisha abamwishingikirizaho.

Amasomo tuvana ku isengesho ryari riteguwe neza

Ni ayahe masomo dushobora kuvana ku isengesho ry’Abalewi? Ni iki twakora kugira ngo amasengesho yacu arusheho kugira ireme?

Jya ukora ibihuje n’isengesho ryuje urukundo rya Yesu

Igihe Yesu yasengaga, ibyo Yehova ashaka ni byo yashyize mu mwanya wa mbere, ibyo we yifuzaga biza nyuma. Ni mu buhe buryo twakora ibihuje n’isengesho rye?

Ese ushobora gukora byinshi kurushaho kugira ngo uburire abandi?

Menya uko bamwe bagiye bakoresha uburyo babona kugira ngo babwirize abo bahura na bo mu buzima bwa buri munsi.