Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ni we buturo bwacu

Yehova ni we buturo bwacu

“Yehova, watubereye ubuturo nyakuri mu bihe byose.”—ZAB 90:1.

1, 2. Abagaragu b’Imana bumva bameze bate muri iyi si, kandi se ubuturo bwabo ni ubuhe?

 ESE wumva ufite umutekano kandi uguwe neza muri iyi si mbi nk’uko wumva umeze iyo uri iwawe? Niba atari ko wumva umeze, uhuje n’abandi bagaragu ba Yehova. Mu bihe byose, abantu bakundaga Yehova by’ukuri bumvaga bameze nk’abashyitsi cyangwa abimukira muri iyi si. Urugero, igihe abagaragu b’Imana bizerwa bagendaga bakambika ahantu hatandukanye mu gihugu cy’i Kanani, ‘batangarizaga mu ruhame ko bari abanyamahanga n’abashyitsi muri icyo gihugu.’—Heb 11:13.

2 Mu buryo nk’ubwo, abigishwa ba Kristo basutsweho umwuka ‘bafite ubwenegihugu mu ijuru,’ na bo babona ko ari “abimukira n’abashyitsi” muri iyi si (Fili 3:20; 1 Pet 2:11). Abagize “izindi ntama” za Kristo na bo ‘si ab’isi, nk’uko na we atari uw’isi’ (Yoh 10:16; 17:16). Icyakora, abagize ubwoko bw’Imana bafite ubuturo. Nubwo tudashobora kuburebesha amaso, burangwa n’umutekano kandi tububoneramo urukundo tutasanga ahandi. Ubwo buturo ni ubuhe? Mose yaranditse ati “Yehova, watubereye ubuturo nyakuri mu bihe byose” (Zab 90:1). Ni mu buhe buryo Yehova yabereye “ubuturo nyakuri” abagaragu be b’indahemuka bo mu bihe bya kera? Ni mu buhe buryo muri iki gihe abera “ubuturo nyakuri” ubwoko bwitirirwa izina rye? Kandi se ni mu buhe buryo azatubera ubuturo burangwa n’umutekano mu gihe kiri imbere?

YEHOVA YABEREYE “UBUTURO NYAKURI” ABAGARAGU BE BO MU BIHE BYA KERA

3. Muri Zaburi ya 90:1 Yehova agereranywa n’iki, kandi kuki?

3 Hari igihe Bibiliya igereranya Yehova n’ibintu dushobora kubona, kugira ngo dushobore gusobanukirwa neza imico ye. Urugero muri Zaburi ya 90:1, Yehova agereranywa n’“ubuturo.” Iyo dutekereje ku ijambo ubuturo, twumva ari ahantu harangwa urukundo, amahoro n’umutekano. Kuki Yehova agereranywa n’ubuturo? Bibiliya ivuga ko Yehova ari urukundo (1 Yoh 4:8). Inavuga ko ari Imana y’amahoro kandi ko arinda abagaragu be (Zab 4:8). Urugero, reka turebe ukuntu yabereye ubuturo nyakuri abagaragu be bizerwa Aburahamu, Isaka na Yakobo.

4, 5. Ni mu buhe buryo Imana yabereye Aburahamu “ubuturo nyakuri”?

4 Dushobora kwiyumvisha uko Aburahamu, icyo gihe witwaga Aburamu, yumvise ameze igihe Yehova yamubwiraga ati “va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu . . . ujye mu gihugu nzakwereka.” Niba Aburahamu yarumvise ahangayitse, nta gushidikanya ko byahise bishira igihe Yehova yakomezaga amubwira ati “nzakugira ishyanga rikomeye nguhe umugisha, kandi izina ryawe nzarigira izina rikomeye . . . Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, ukuvuma nzamuvuma.”—Intang 12:1-3.

5 Yehova yasezeranyije Aburahamu n’urubyaro rwe ko yari kubaha umugisha ndetse akabarinda, kandi rwose ni ko yabigenje (Intang 26:1-6). Urugero, yatumye Farawo wo muri Egiputa n’Umwami Abimeleki w’i Gerari batica Aburahamu maze ngo batware Sara. Mu buryo nk’ubwo, yarinze Isaka na Rebeka (Intang 12:14-20; 20:1-14; 26:6-11). Bibiliya igira iti “nta muntu n’umwe [Yehova] yemereye kubanyaga; ahubwo yacyashye abami ababaziza, arababwira ati ‘ntimukore ku bantu banjye natoranyije, kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.’”—Zab 105:14, 15.

‘Sinzagutererana’

6. Isaka yasabye Yakobo gukora iki, kandi se Yakobo ashobora kuba yarumvise ameze ate?

6 Muri abo bahanuzi harimo umwuzukuru wa Aburahamu, ari we Yakobo. Igihe Yakobo yari ageze igihe cyo gushaka, se Isaka yaramubwiye ati ‘ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani. Haguruka ujye i Padani-Aramu kwa sokuru Betuweli maze ushake umugore mu bakobwa ba Labani’ (Intang 28:1, 2). Yakobo yahise yumvira Isaka. Yasize umuryango we wabaga i Kanani, maze akora urugendo rw’ibirometero amagana ajya i Harani, kandi uko bigaragara yari wenyine (Intang 28:10). Ashobora kuba yaribajije ati “nzamarayo igihe kingana iki? Ese marume azanyakira neza kandi ampe umugore utinya Imana?” Niba Yakobo yari afite izo mpungenge, nta gushidikanya ko zashize igihe yari ageze i Luzi, ku birometero 100 uturutse i Beri-Sheba. Agezeyo byagenze bite?

7. Ni mu buhe buryo Imana yahumurije Yakobo?

7 Yakobo ageze i Luzi, Yehova yamubonekeye mu nzozi, aramubwira ati “ndi kumwe nawe, nzakurinda aho uzanyura hose kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagutererana kugeza aho nzasohoreza ibyo nakubwiye byose” (Intang 28:15). Ayo magambo arangwa n’ineza agomba kuba yaratumye Yakobo agira icyizere kandi akamuhumuriza. Nyuma yaho, Yakobo agomba kuba yarumvaga ashishikajwe cyane no kubona ukuntu ibyo Yehova yari yamusezeranyije byari gusohora. Niba waravuye iwanyu, wenda ugiye gukorera umurimo mu mahanga, ushobora kuba warumvise uhangayitse nk’uko byagendekeye Yakobo. Nta gushidikanya ariko ko wiboneye ko Yehova akwitaho.

8, 9. Ni mu buhe buryo Yehova yabereye Yakobo “ubuturo nyakuri,” kandi se ingero twabonye zitwigisha iki?

8 Igihe Yakobo yageraga i Harani, nyirarume Labani yamwakiriye neza, kandi nyuma yaho amushyingira Leya na Rasheli. Ariko kandi, nyuma y’igihe Labani yashatse kunyunyuza Yakobo imitsi, ahindura ibihembo bye incuro icumi zose (Intang 31:41, 42). Icyakora, Yakobo yihanganiye ako karengane, yizeye ko Yehova yari gukomeza kumwitaho, kandi rwose yamwitayeho. Igihe Imana yabwiraga Yakobo ngo asubire i Kanani, uwo mukurambere yari afite “imikumbi myinshi n’abaja n’abagaragu n’ingamiya n’indogobe” (Intang 30:43). Yakobo yashimiye cyane Yehova mu isengesho, agira ati “sinari nkwiriye ineza yuje urukundo yose n’ubudahemuka bwose wagaragarije umugaragu wawe, kuko nambutse Yorodani mfite inkoni nsa, none ubu nkaba narahindutse imitwe ibiri.”—Intang 32:10.

9 Ingero twabonye zigaragaza ko amagambo Mose yavuze ari ukuri. Yagize ati “Yehova, watubereye ubuturo nyakuri mu bihe byose” (Zab 90:1). No muri iki gihe ayo magambo agaragara ko ari ukuri, kuko Yehova, we ‘udahinduka nk’uko igicucu kigenda gihinduka,’ akomeza gukunda abagaragu be b’indahemuka, akabarinda kandi akabitaho (Yak 1:17). Nimucyo dusuzume uko abikora.

YEHOVA ATUBERA “UBUTURO NYAKURI” MURI IKI GIHE

10. Kuki tudashidikanya ko Yehova akomeje kubera abagaragu be ubuturo nyakuri?

10 Reka dufate urugero: tekereza bagutanzeho umugabo mu rukiko, ugiye gushinja umuntu w’umunyabwenge cyane kandi ukomeye. Ni umubeshyi w’umugome akaba n’umwicanyi, kandi afite abantu hirya no hino ku isi bamukorera. Wakumva umeze ute igihe waba usohotse mu rukiko umaze kumushinja? Ese wakumva ufite umutekano? Oya rwose! Mu by’ukuri, waba ufite impamvu zumvikana zo gusaba abantu bo kukurinda. Urwo rugero rugaragaza imimerere abagaragu ba Yehova barimo, bo bavuganira Yehova bashize amanga, kandi bagashyira ahabona ibikorwa bibi by’umwanzi we mukuru, ari we Satani. (Soma mu Byahishuwe 12:17.) Ese Satani yashoboye gucecekesha abagize ubwoko bw’Imana? Ashwi da! Dukomeje kubwiriza abantu benshi bo hirya no hino ku isi, ibyo bikaba biterwa gusa n’uko Yehova ari ubuhungiro bwacu kandi atubera “ubuturo nyakuri,” cyane cyane muri iyi minsi y’imperuka. (Soma muri Yesaya 54:14, 17.) Ariko kandi, kugira ngo Yehova akomeze kutubera “ubuturo nyakuri,” tugomba kwirinda gushukwa na Satani.

Abamarayika b’Imana bashyigikira abagaragu bayo kandi bakabarinda

11. Ni irihe somo dushobora kuvana ku bakurambere bacu?

11 Reka turebe irindi somo tuvana ku bakurambere bacu. Nubwo babaga mu gihugu cy’i Kanani, bakomeje kwitandukanya n’abantu bo muri icyo gihugu, kuko bangaga ibikorwa byabo bibi by’ubwiyandarike (Intang 27:46). Ntibari bakeneye urutonde rurerure rugaragaza ibikwiriye n’ibidakwiriye. Ibyo bari bazi ku birebana na Yehova na kamere ye byari bihagije. Kubera ko yari ubuturo bwabo, bakoraga ibishoboka byose bakirinda kuba ab’isi. Mbega urugero rwiza badusigiye! Ese wihatira kwigana abo bakurambere bizerwa mu gihe uhitamo incuti n’imyidagaduro? Ikibabaje ni uko hari bamwe mu bagize itorero rya gikristo bagaragaza, mu rugero runaka, ko baguwe neza muri iyi si ya Satani. Niba nawe ari uko bimeze, niyo byaba mu rugero ruto, jya usenga Yehova umusaba kugufasha. Wibuke ko iyi si ari iya Satani. Arangwa n’ubwikunde kandi ntatwitayeho.—2 Kor 4:4; Efe 2:1, 2.

12. (a) Yehova afasha ate abo mu nzu y’abizera? (b) Ubwo bufasha Yehova aduha ububona ute?

12 Kugira ngo tunanire amayeri ya Satani, tugomba guha agaciro kenshi ibintu byo mu buryo bw’umwuka Yehova aha abo mu nzu y’abizera bamugira ubuturo bwabo. Ibyo bikubiyemo amateraniro ya gikristo, gahunda y’iby’umwuka mu muryango n’“impano zigizwe n’abantu,” ni ukuvuga abungeri Imana yashyizeho kugira ngo baduhumurize kandi badufashe mu gihe duhanganye n’ibibazo by’ubuzima (Efe 4:8-12). Umuvandimwe George Gangas wamaze imyaka myinshi ari mu Nteko Nyobozi, yaranditse ati “iyo ndi kumwe [n’abagize ubwoko bw’Imana], mba numva meze nk’uri mu rugo ndi kumwe n’umuryango wanjye, mbese ndi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka.” Ese nawe ni uko wumva umeze?

13. Ni irihe somo ry’ingenzi dushobora kuvana ku bivugwa mu Baheburayo 11:13?

13 Undi muco w’abakurambere bacu dukwiriye kwigana, ni uko babaga biteguye kuba abantu batandukanye n’abari babakikije. Nk’uko twabibonye muri  paragarafu ya 1, ‘batangarizaga mu ruhame ko bari abanyamahanga kandi ko bari abashyitsi muri icyo gihugu’ (Heb 11:13). Ese nawe wiyemeje kuba umuntu utandukanye n’abandi? Tuvugishije ukuri, ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Ariko ushobora kubigeraho ubifashijwemo n’Imana n’Abakristo bagenzi bawe. Wibuke ko utari wenyine. Abifuza gukorera Yehova bose barwana intambara (Efe 6:12). Ariko kandi, dushobora kuyitsinda niba twiringira Yehova kandi tukamugira ubuturo bwacu.

14. Ni uwuhe ‘mugi’ abagaragu ba Yehova bari bategereje?

14 Twagombye kwigana Aburahamu tugakomeza guhanga amaso ingororano (2 Kor 4:18). Intumwa Pawulo yanditse avuga ko Aburahamu “yari ategereje umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri, umugi wubatswe n’Imana ikawuhanga” (Heb 11:10). Uwo ‘mugi’ waje kugaragara ko ari Ubwami bwa Mesiya. Aburahamu yagombaga gutegereza uwo ‘mugi.’ Mu buryo runaka, twe ntituwutegereje. Ubu urategeka mu ijuru. Ikindi kandi, hari ibintu byinshi bigaragaza ko vuba aha uzatangira gutegeka isi yose. Ese ubwo Bwami urabwemera? Ese bugira icyo buhindura ku birebana n’uko ubona ubuzima, isi ya none n’ibyo ushyira mu mwanya wa mbere?—Soma muri 2 Petero 3:11, 12.

YEHOVA AZAKOMEZA KUTUBERA “UBUTURO NYAKURI”

15. Bizagendekera bite abantu biringira iyi si?

15 Ibibazo byo muri iyi si bizagenda birushaho kwiyongera kugeza ku mperuka (Mat 24:7, 8). Nta gushidikanya kandi ko ibintu bizarushaho kuba bibi mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ku isi hose ibintu bizangirika, kandi abantu baterwe ubwoba n’uko bagiye kurimbuka (Hab 3:16, 17). Abantu baziheba, maze mu buryo bw’ikigereranyo bashakire ubuhungiro “mu masenga no mu bihanamanga byo mu misozi” (Ibyah 6:15-17). Ariko kandi, nta senga, nta n’imiryango yo mu rwego rwa politiki n’ubucuruzi igereranywa n’imisozi, bizashobora kubarinda.

16. Twagombye kubona dute itorero rya gikristo, kandi kuki?

16 Icyakora, abagize ubwoko bwa Yehova bo bazakomeza kurindwa na Yehova Imana, we “buturo nyakuri” bwabo. ‘Bazishimira Yehova’ kimwe n’umuhanuzi Habakuki. ‘Bazanezererwa Imana y’agakiza kabo’ (Hab 3:18). Ni mu buhe buryo Yehova azababera “ubuturo nyakuri” muri icyo gihe cy’umuvurungano? Ni ugutegereza tukazareba. Ariko kandi, dushobora kwiringira ko abagize ubwoko bwa Yehova bazakomeza kugendera kuri gahunda, kandi Imana igakomeza kubaha ubuyobozi, nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa. (Ibyah 7:9; soma mu Kuva 13:18.) Yehova azaduha ubwo buyobozi ate? Ashobora kuzabutanga binyuriye ku itorero. Uko bigaragara, amatorero abarirwa mu bihumbi yo hirya no hino ku isi, ni yo agereranya ‘ibyumba’ abagize ubwoko bw’Imana bazarindirwamo bivugwa muri Yesaya 26:20. (Hasome.) Ese uha agaciro amateraniro y’itorero? Ese uhita wumvira ubuyobozi Yehova atanga binyuze ku itorero?—Heb 13:17.

17. Ni mu buhe buryo Yehova abera “ubuturo nyakuri” abagaragu be bapfuye ari indahemuka?

17 Ndetse n’abashobora gupfa mbere yuko umubabaro ukomeye utangira, bazakomeza kurindwa na Yehova, we ‘buturo nyakuri.’ Mu buhe buryo? Nyuma y’igihe kirekire abakurambere bacu bapfuye, Yehova yabwiye Mose ati “ndi Imana ya . . . Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo” (Kuva 3:6). Yesu amaze gusubiramo ayo magambo, yongeyeho ati “si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima, kuko kuri yo bose ari bazima” (Luka 20:38). Koko rero, Yehova abona abantu b’indahemuka bapfuye nk’aho ari bazima; bazazuka nta kabuza.—Umubw 7:1.

18. Mu isi nshya, ni mu buhe buryo bwihariye Yehova azabera ubwoko bwe “ubuturo nyakuri”?

18 Mu isi nshya iri bugufi, Yehova azabera abagize ubwoko bwe “ubuturo nyakuri” mu bundi buryo. Mu Byahishuwe 21:3 hagira hati “dore ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana na bo.” Mu mizo ya mbere, Yehova azabana n’abayoboke be bo ku isi binyuze kuri Kristo Yesu. Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, Yesu azashyikiriza Se Ubwami, amaze gusohoza mu buryo bwuzuye umugambi Imana ifitiye isi (1 Kor 15:28). Nyuma yaho, abantu batunganye ntibazaba bagikeneye ko Yesu abahuza n’Imana; Yehova azabana na bo. Mbega ibintu bihebuje tuzabona mu gihe kiri imbere! Hagati aho rero, nimucyo twihatire gukomeza kwigana abantu bizerwa babayeho mu bihe bya kera, tugira Yehova “ubuturo nyakuri” bwacu.