Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo yavuze ibihereranye no “kurambikwaho ibiganza.” Ese yaba yarerekezaga ku gikorwa cyo gushyiraho abasaza, cyangwa hari ikindi kintu yerekezagaho?​—Heb 6:2.

Nubwo tutabyemeza mu buryo budasubirwaho, birashoboka ko Pawulo yerekezaga ku gikorwa cyo kurambika ibiganza ku muntu kugira ngo ahabwe impano z’umwuka.

Bibiliya ivuga rwose ibyo kurambika ibiganza ku bantu bahabwa inshingano za gitewokarasi. Mose ‘yarambitse ibiganza’ kuri Yosuwa igihe yamushyiragaho ngo abe umusimbura we (Guteg 34:9). Mu itorero rya gikristo, abagabo bamwe bujuje ibisabwa bahabwaga inshingano barambitsweho ibiganza (Ibyak 6:6; 1 Tim 4:14). Pawulo yatanze inama yo kwirinda kwihutira kurambika ibiganza ku muntu.—1 Tim 5:22.

Ariko kandi, Pawulo yateye Abakristo b’Abaheburayo inkunga yo ‘guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka’ ubwo bari baravuye “ku nyigisho z’ibanze.” Hanyuma yavuze ibihereranye no “kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana, inyigisho zerekeye imibatizo, [no] kurambikwaho ibiganza” (Heb 6:1, 2). None se, kuba abasaza byaba ari ikintu cy’ibanze Abakristo bagombye guhatanira kugeraho? Oya rwose. Kuba umusaza w’itorero ni intego igerwaho n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka, hanyuma bagakomeza kuyiha agaciro cyane.—1 Tim 3:1.

Icyakora kurambikwaho ibiganza byakoreshwaga no mu bundi buryo. Mu kinyejana cya mbere, Yehova yanze ko Abisirayeli kavukire bamubera ubwoko bwe, atoranya Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ari yo torero ry’Abakristo basutsweho umwuka (Mat 21:43; Ibyak 15:14; Gal 6:16). Impano z’umwuka zo gukora ibitangaza, urugero nko kuvuga izindi ndimi, zari igihamya cy’iryo hinduka (1 Kor 12:4-11). Igihe Koruneliyo n’abagize inzu ye bari bamaze kwizera, bahawe umwuka wera, bikaba byaragaragajwe n’uko ‘bavuze izindi ndimi.’—Ibyak 10:44-46.

Rimwe na rimwe abantu bahabwaga impano zo gukora ibitangaza binyuze mu kubarambikaho ibiganza. Igihe Filipo yabwirizaga i Samariya ubutumwa bwiza, abantu benshi barabatijwe. Inteko nyobozi yoherejeyo intumwa Petero na Yohana. Kubera iki? Bibiliya igira iti ‘nuko [abo bombi] barambika ibiganza [ku bantu bari bamaze igihe gito babatijwe], maze batangira guhabwa umwuka wera.’ Ibyo bigomba kuba byarumvikanishaga ko babonye impano z’umwuka, ni ukuvuga ubushobozi bwo gukora ibitangaza bwagaragariraga abandi bantu. Ibyo tubibwirwa n’uko Simoni, wari warahoze akora ibikorwa by’ubumaji, yabonye ibyo umwuka wera watumaga abantu bakora, maze abigiranye umururumba, agerageza kugura ubushobozi bwo kurambika ibiganza ku bandi bantu, kugira ngo abahe umwuka wera maze utume bakora ibitangaza (Ibyak 8:5-20). Nyuma yaho, abantu 12 bo muri Efeso barabatijwe. Bibiliya igira iti “maze Pawulo abarambitseho ibiganza, umwuka wera ubazaho, batangira kuvuga izindi ndimi no guhanura.”—Ibyak 19:1-7, gereranya na 2 Timoteyo 1:6.

Ku bw’ibyo, birashoboka ko mu Baheburayo 6:2, Pawulo yavugaga ibihereranye no kurambika ibiganza ku bantu bari bamaze kwizera, kugira ngo bahabwe impano z’umwuka.