Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi!”

“Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi!”

Ubwiza bw’ibyo Yehova yaremye

“Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi!”

TWABA tuba mu giturage cyangwa mu mujyi, mu misozi cyangwa hafi y’inyanja, dukikijwe n’ubwiza buhambaye cyane bw’ibyaremwe. Mu buryo bukwiriye, Calendrier des Témoins de Jéhovah 2004, igaragaza ibintu bitangaje Yehova Imana yaremye.

Abantu bashimira buri gihe bagiye bashishikazwa n’imirimo y’Imana. Reka dufate urugero rwa Salomo wari ufite ubwenge “bwarutaga ubw’abanyabwenge bose b’iburasirazuba.” Bibiliya ivuga ko “yari azi gusobanura ibiti uhereye ku myerezi y’i Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu, yari azi gusobanura inyamaswa n’ibisiga n’ibikururuka n’ifi” (1 Abami 5:10, 13). Umwami Dawidi, wari se wa Salomo, incuro nyinshi yakundaga gutekereza ku bintu Imana yakoranye ubuhanga buhanitse. Byatumye yaturira Umuremyi we agira ati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge, isi yuzuye ubutunzi bwawe.”—Zaburi 104:24. *

Natwe twagombye kwitegereza no gutekereza ku byaremwe. Urugero, twari dukwiriye ‘kubura amaso yacu tukareba hejuru,’ tukibaza tuti “ni nde waremye biriya?” Ni nde wundi se utari Yehova Imana, we ufite “imbaraga nyinshi” kandi mu by’ukuri akaba afite “amaboko n’ububasha”?—Yesaya 40:26.

Gutekereza ku byo Yehova yaremye byagombye kutugiraho izihe ngaruka? Byagombye kutugiraho ingaruka byibura mu buryo butatu. (1) Bishobora kutwibutsa ko tugomba gukunda cyane ubuzima bwacu, (2) bishobora gutuma dufasha abandi kuvana amasomo ku byaremwe, (3) bishobora kudushishikariza kurushaho kumenya Umuremyi no kumushimira.

Ubuzima twe abantu dufite buruta kure cyane ubw’“inyamaswa zitagira ubwenge,” kandi budufasha kwitegereza no guha agaciro ibyaremwe bitangaje (2 Petero 2:12). Amaso yacu ashobora kwitegereza ubwiza bw’imirambi. Amatwi yacu ashobora kumva uturirimbo twiza tw’inyoni. Ubushobozi dufite bwo kumenya igihe ndetse n’ahantu runaka aho haherereye bidufasha kwibuka ibintu byiza cyane. N’ubwo ubu buzima turimo butaburamo ibibazo, ibyo ari byo byose kubaho ni byiza!

Ababyeyi bashobora gushimishwa n’ukuntu abana babo basanzwe bashishikazwa n’ibyaremwe. Abana bakunda cyane korora inkwavu n’inkoko, kuragira inka cyangwa kurira ibiti. Ababyeyi bazifuza gufasha abana babo bakiri bato kubona isano riri hagati y’ibyaremwe n’Umuremyi. Uko abana bagenda bitoza gutinya no kubaha ibyaremwe bya Yehova, bashobora kubimarana ubuzima bwabo bwose.—Zaburi 111:2, 10.

Twaba rwose tutareba kure na gato turamutse twitegereza ibyaremwe ariko ntitubishimire Umuremyi. Ubuhanuzi bwa Yesaya budufasha gutekereza mu buryo bwihariye kuri iyo ngingo bugira buti “mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.”—Yesaya 40:28.

Ni koko, ibyo Yehova yaremye bitanga igihamya cy’uko afite ubwenge n’imbaraga bitagereranywa, ndetse bikagaragaza urukundo rwinshi adukunda. Mu gihe twitegereje ibyiza bidukikije byose kandi tukabibonamo imico y’Uwabiremye, twagombye kunga mu rya Dawidi wagize ati ‘Mwami, nta wuhwanye nawe, kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe.’—Zaburi 86:8.

Dushobora kwiringira tudashidikanya ko abantu bumvira bazakomeza gushishikazwa n’imirimo ya Yehova y’irema. Mu gihe cy’ubuzima bw’iteka bwose, tuzaba dufite igihe gihagije cyo kurushaho kwiga ibihereranye na Yehova (Umubwiriza 3:11). Kandi uko tuzagenda turushaho kumenya byinshi ku Muremyi wacu, ni na ko tuzagenda turushaho kumukunda.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2004, amezi y’Ugushyingo n’Ukuboza.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]

Dusingize Umuremyi

Abenshi mu bahanga mu bya siyansi bazi kwitegereza ibintu bemera uruhare Imana yagize mu kurema. Iyumvire nawe bimwe mu byo bavuze:

“Iyo rimwe na rimwe ngize ikintu gishya mvumbura maze nkibwira nti ‘uku ni ko Imana yakiremye,’ bituma numva hari icyo ngezeho kandi biranshimisha. Intego yanjye iba ari iyo gusobanukirwa utuntu duke cyane ku byo Imana yaremye.”​—Henry Schaefer, umwarimu wigisha shimi.

“Ku birebana n’igituma Isanzure ry’Ikirere rigenda ryaguka, umusomyi ni we ukwiriye kwifatira umwanzuro ku giti cye. Icyakora ntidushobora kubisobanukirwa neza tutayivuze [Imana].”​—Edward Milne, umuhanga mu by’ubumenyi bw’isanzure ry’ikirere w’Umwongereza.

“Tuzi ko mu byaremwe harimo imibare ihambaye kuruta indi yose ishoboka, kubera ko Imana ari yo yabiremye igashyiramo iyo mibare.”​—Alexander Polyakov, umuhanga mu mibare w’Umurusiya.

“Iyo twiga ku binyabuzima, tuba twiga ibitekerezo by’Umuremyi, tukarushaho kubisobanukirwa, tukagerageza gusobanura ibintu by’Umuremyi bitari ibyacu.”​—Louis Agassiz, umuhanga mu by’ibinyabuzima w’Umunyamerika.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Gentoo penguins, Antarctic Peninsula

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Grand Teton National Park, Wyoming, U.S.A.

[Aho ifoto yavuye]

Jack Hoehn/Index Stock Photography