Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese koko, uri umuntu worohera abandi?

Mbese koko, uri umuntu worohera abandi?

Mbese koko, uri umuntu worohera abandi?

MBESE, waba warigeze kumva urakaye cyane bitewe n’imyifatire idakwiriye y’umuntu runaka? Mbese, wihutira kugira icyo ukora iyo ibitekerezo byanduza birimo bishinga imizi mu mibereho y’incuti zawe za bugufi?

Rimwe na rimwe, hari ubwo biba bisaba kugira icyo umuntu akora atazuyaje kandi atajenjetse kugira ngo atume icyaha gikomeye kidakomeza gukwirakwira. Urugero, igihe hakorwaga ikosa rirangwa n’agasuzuguro ryasaga n’aho ryashoboraga kwanduza Abisirayeli mu kinyejana cya 16 M.I.C., Finehasi, umwuzukuru wa Aroni, yakoze igikorwa kitajenjetse kugira ngo avaneho ikibi. Yehova Imana yagaragaje ko yemeye ibyo yakoze, agira ati “Finehasi . . . atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo.”​—Kubara 25:1-11.

Finehasi yakoze igikorwa gikwiriye kugira ngo abantu badakomeza kwanduzwa. Ariko se, byagenda bite turamutse turakajwe n’amakosa yoroheje y’abandi bitari ngombwa? Turamutse tugiye dukora ibintu duhubutse cyangwa nta mpamvu, byatuma tutaba abantu baharanira ugukiranuka cyane, ahubwo twaba nk’umuntu utarangwa no korohera abandi​—umuntu utajya wihanganira na busa ukudatungana kw’abandi. Ni iki cyadufasha kwirinda uwo mutego?

‘[Yehova] Ababarira Ibyo Wakiraniwe Byose’

Yehova ni “Imana ifuha (irwana ishyaka); Imana itihanganira ko hagira uhiganwa na yo.” (Kuva 20:5, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Kubera ko ari Umuremyi, afite uburenganzira bwo gusaba ko ari we wenyine dusenga nta kindi tumubangikanyije na cyo (Ibyahishuwe 4:11). Nyamara kandi, Yehova yihanganira intege nke za kimuntu. Ku bw’ibyo, Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yamwerekejeho aririmba agira ati “Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. Ntakomeza kurwana iteka . . . Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu.” Ni koko, iyo tugaragaje ukwicuza, Imana ‘ibabarira ibyo twakiraniwe byose.’​—Zaburi 103:3, 8-10.

Kubera ko Yehova azi neza kamere ya kimuntu ibogamira ku byaha, ‘ntakomeza kurwana iteka’ n’abanyabyaha bicuza. (Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera; Abaroma 5:12.) Mu by’ukuri, afite umugambi wo gutsembaho icyaha n’ukudatungana. Mu gihe ibyo bitaragerwaho mu buryo bwuzuye, aho kugira ngo Imana itugirire ibihwanye “no gukiranirwa kwacu,” itubabarira ibigiranye impuhwe bishingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Nta n’umwe muri twe wari gucirwa urubanza akabarwaho kuba akwiriye kurokoka iyo Yehova ataza kugaragaza imbabazi igihe byari bikwiriye (Zaburi 130:3). Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba Data wo mu ijuru, we mu buryo bukwiriye udusaba ko ari we wenyine twasenga nta kindi tumubangikanyije na cyo, ari Imana igira imbabazi!

Ni Ngombwa Gushyira mu Gaciro

Kubera ko Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi agaragariza abantu badatunganye umuco w’ubworoherane mu byo abagirira, mbese, natwe ntitwagombye kubigenza dutyo? Korohera abandi bishobora gusobanurwa ko ari imyifatire yo kwihanganira ibitekerezo n’ibikorwa by’abandi. Mbese, twebwe mu buryo bwa bwite twaba dufite iyo myifatire​—imyifatire yo kwihangana no kugoragoza ukadohora mu gihe abandi baba bavuze cyangwa bakoze ibintu bitagaragara ko ari icyaha gikomeye ariko wenda bikaba ari amagambo cyangwa ibikorwa bidakwiriye?

Birumvikana ko tugomba kwirinda gukabya mu bihereranye no korohera abandi. Urugero, iyo abayobozi bo mu rwego rw’idini bihanganiye abapadiri badahwema kwangiza abana b’abahungu n’abakobwa bato, hangirika byinshi. Umunyamakuru umwe wo muri Irilande yagize ati “kubera ko abayobozi ba kiliziya babonaga ko ibyo abana bakorewe ari ibyaha bisanzwe gusa, bagiye bimura umupadiri ugaragaweho icyo cyaha [bakamujyana ahandi] bigacira aho.”

Mbese, kwimura umuntu nk’uwo gusa akajyanwa ahandi, byaba ari urugero rukwiriye mu bihereranye no koroherana? Oya rwose! Reka tuvuge ko inteko ishinzwe iby’ubuvuzi iretse umuganga ubaga abarwayi utagira icyo yitaho agakomeza kubabaga, gusa ikajya imwimura imuvana mu bitaro bimwe imujyana mu bindi, n’ubwo yaba yari amaze igihe yica cyangwa amugaza abarwayi avura. Kugira ibitekerezo bikocamye mu bihereranye no gushaka kudahemukira abakozi basangiye umwuga bishobora gutuma habaho ‘ukoroherana’ nk’uko. Ariko se, bite ku bihereranye n’abatakaje ubuzima bwabo bitewe n’ubunenganenzi ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, cyangwa bikaba byaratumye bamererwa nabi?

Nanone ariko, hari akaga ko kuba umuntu yagaragaza ko atorohera abandi na busa. Igihe Yesu yari ku isi, Abayahudi bamwe na bamwe bitwaga Abazelote bashakaga kwifashisha mu buryo budakwiriye urugero rw’ibyo Finehasi yakoze mu kugerageza gushyigikira ibikorwa byabo bwite. Igikorwa kimwe cyo gukabya cyakorwaga n’Abazelote cyari icyo “kwivanga mu mbaga y’abantu babaga bateraniye i Yerusalemu mu gihe cy’iminsi mikuru no mu bindi birori nk’ibyo maze bagacumita abanzi babo imbugita babubikiriye.”

Twebwe Abakristo nta na rimwe twazagera ubwo dukora nk’ibyo Abazelote bakoze wenda twibasira mu buryo bw’umubiri abantu batadushimisha. Ariko se, kutorohera abandi mu rugero runaka byaba bituma dutera abo tutemera mu bundi buryo​—wenda binyuriye nko mu kubatuka? Niba koko turi abantu borohera abandi, ntituzahitamo gukoresha ayo magambo akomeretsa abandi.

Abafarisayo bo mu kinyejana cya mbere na bo bari bagize itsinda ry’abantu batorohera abandi. Buri gihe bahoraga bacira abandi imanza kandi nta na rimwe bihanganiraga ukudatungana kwa kimuntu. Abafarisayo barangwaga n’ubwibone basuzuguraga rubanda rwa giseseka, babasebya ko ari ‘abavumwe’ (Yohana 7:49). Yesu yari afite impamvu yumvikana yo kwamagana abo bagabo bibaragaho gukiranuka, agira ati “mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano: kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi n’anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ni yo kutabera n’imbabazi no kwizera: ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.”​—Matayo 23:23.

Mu kuvuga ayo magambo, Yesu ntiyari arimo apfobya akamaro ko kubahiriza Amategeko ya Mose. Gusa icyo yari arimo agaragaza, ni uko byasabaga ko “amagambo akomeye,” cyangwa ibintu by’ingenzi bikubiye mu Mategeko byubahirizwa mu buryo bushyize mu gaciro kandi burangwa n’impuhwe. Mbega ukuntu Yesu hamwe n’abigishwa be bari batandukanye cyane n’Abafarisayo ndetse n’Abazelote batarangwaga no korohera abandi na busa!

Yaba Yehova Imana cyangwa Yesu Kristo, nta n’umwe muri bo worora ibibi. Vuba aha, “abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu” ‘bazahorwa inzigo’ (2 Abatesalonike 1:6-10). Ariko kandi, nta na rimwe Yesu yigera ananirwa kugaragaza imico ya Se wo mu ijuru nko kwihangana, kugira impuhwe no kwita mu buryo bwuje urukundo ku bantu bose bifuza gukora ibyo gukiranuka, bitewe n’uko agira ishyaka ryo gukiranuka (Yesaya 42:1-3; Matayo 11:28-30; 12:18-21). Mbega urugero ruhebuje Yesu yadusigiye!

Tujye Twihanganirana Tubigiranye Ukwihangana

N’ubwo dushobora kuba dufite ishyaka ryinshi ry’ibyo gukiranuka, nimucyo dushyire mu bikorwa inama yatanzwe n’intumwa Pawulo, igira iti ‘mwihanganirane, kandi mubabarirane ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana’ (Abakolosayi 3:13; Matayo 6:14, 15). Koroherana bisaba ko twihanganirana mu ntege nke n’amakosa y’abandi muri iyi si idatunganye. Tugomba gushyira mu gaciro mu bihereranye n’ibyo twitega ku bandi.​—Abafilipi 4:5, NW.

Korohera abandi ntibyumvikanisha mu buryo ubwo ari bwo bwose ko umuntu aba yemera ibibi cyangwa ko atabona amakosa. Ibintu bimwe na bimwe bigize imitekerereze cyangwa imyifatire ya mugenzi wacu duhuje ukwizera bishobora kuba mu buryo runaka bidahuje n’amahame ya Yehova. N’ubwo ashobora kuba ataratandukira cyane ku buryo yakwangwa n’Imana, bishobora kuba ari ikimenyetso cy’umuburo kigaragaza ko hari ihinduka runaka rikenewe (Itangiriro 4:6, 7). Mbega ukuntu biba ari ukugaragaza urukundo iyo abantu bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka bagerageje kumugaruza umwuka w’ubugwaneza (Abagalatiya 6:1)! Ariko kandi, kugira ngo bagire icyo bageraho mu mihati yabo, ni iby’ingenzi ko babikora babitewe n’uko bibahangayikishije aho kubikora bafite umutima wo kunenga.

“Mufite Ubugwaneza, Mwubaha”

Bite se ku bihereranye no kwihanganira abantu tudahuje ibitekerezo mu rwego rw’idini? “Isomo Ryari Rigenewe Abantu Bose” ryamanitswe mu Mashuri yose y’Igihugu yashinzwe muri Irilande mu mwaka wa 1831, ryagiraga riti “Yesu Kristo ntiyari afite intego yo guhatira abantu kwemera idini rye akoresheje urugomo. . . . Gutongana n’abaturanyi bacu no kubatuka si bwo buryo bwo kubemeza ko turi mu nzira y’ukuri naho bo bakaba bari mu y’ikinyoma. Ahubwo ibyo bishobora rwose kubagaragariza ko tudafite umwuka wa Gikristo.”

Yesu yarigishaga kandi agakora ku buryo abantu bareherezwa ku Ijambo ry’Imana, bityo natwe ni uko twagombye kubigenza (Mariko 6:34; Luka 4:22, 32; 1 Petero 2:21). Kubera ko yari umuntu utunganye ufite ubushishozi bwihariye yahawe n’Imana, yashoboraga gusoma ibiri mu mitima. Ku bw’ibyo, igihe byabaga ari ngombwa, Yesu yashoboraga gushyira ahagaragara mu buryo bukaze abanzi ba Yehova (Matayo 23:13-33). Kuba yarabigenzaga atyo ntibyagaragazaga ko ari umuntu utorohera abandi.

Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze kuri Yesu, nta bushobozi dufite bwo gusoma ibiri mu mitima. Bityo, twagombye gukurikiza inama yatanzwe n’intumwa Petero igira iti “mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:15). Twebwe abagaragu ba Yehova, tugomba kurwanirira ibyo twizera bitewe n’uko biba bishingiye rwose ku Ijambo ry’Imana. Ariko kandi, ibyo tugomba kubikora mu buryo bugaragaza ko twubaha abandi kandi tukaba twubaha n’imyizerere yabo izira uburyarya. Pawulo yaranditse ati “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana, risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.”​—Abakolosayi 4:6.

Mu Kibwiriza cya Yesu kizwi cyane cyo ku Musozi, yaravuze ati “ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe” (Matayo 7:12). Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye twihanganirana tubigiranye ukwihangana kandi twubahe abo tubwiriza ubutumwa bwiza. Mu gihe dukomeje kugira ishyaka ry’ibyo gukiranuka hamwe n’umuco wo korohera abandi ushingiye kuri Bibiliya, tuzashimisha Yehova kandi tuzaba abantu borohera abandi by’ukuri.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Irinde imyifatire y’Abafarisayo yo kutorohera abandi na busa

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Yesu yagaragaje umwuka wa Se wo korohera abandi. Mbese, urawugaragaza nawe?