Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUNARA W’UMURINZI No. 2 2021 | Isi nziza iri hafi

Ese ibibera ku isi muri iki gihe bigaragaza ko imperuka iri hafi? Niba iri hafi se, ni iki twakora ngo tuzayirokoke? Nyuma y’imperuka se, ibintu bizaba bimeze bite? Iyi gazeti itanga ibisubizo bihumuriza by’ibyo bibazo.

 

Dukeneye isi nziza

Ibintu bibi bibera kuri iyi si bigaragaza ko dukeneye isi nziza.

Ese iyi si igiye kurangira?

Bibiliya ivuga ko imperuka y’isi yegereje ariko inigisha ko isi izahora ituwe.

Icyo Yesu yavuze ku gihe imperuka izazira

Ese ibintu Yesu yahanuye urabibona muri iki gihe?

Icyo wakora kugira ngo uzabe mu isi nshya

Ni mu buhe buryo kuba inshuti y’Imana bizatuma turokoka?

Isi nshya iri hafi

Igihe Imana izaba yashohoje ibyo yadusezeranyije, ku isi bizaba bimeze bite?

Ese imperuka iri hafi?

Igisubizo Bibiliya itanga gishobora kugutangaza.