Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urukundo rutuma dufasha abandi aho guhora twitekerezaho

Uko twakunda bagenzi bacu

Uko twakunda bagenzi bacu

Abatuye isi bose bagize umuryango umwe kuko bakomoka ku muntu wa mbere ari we Adamu. Nubwo abagize umuryango bagombye gukundana kandi bakubahana, muri iki gihe si ko bimeze. Icyakora Imana ishaka ko dukundana.

ICYO IJAMBO RY’IMANA RIVUGA KU RUKUNDO

“Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”​—ABALEWI 19:18.

“Mukomeze gukunda abanzi banyu.”​—MATAYO 5:44.

UKO WAKUNDA MUGENZI WAWE

Mu 1 Abakorinto 13:4-7 hatwereka uko Imana ibona urukundo:

“Urukundo rurihangana kandi rukagira neza.”

Bitekerezeho: Wumva umeze ute iyo abandi bakwihanganira, bakakugirira neza kandi ntibakurakarire mu gihe wabakoreye amakosa?

“Urukundo ntirugira ishyari.”

Bitekerezeho: Ese iyo abandi bakugirira ishyari wumva bitakubabaje?

Urukundo “ntirushaka inyungu zarwo.”

Bitekerezeho: Wumva umeze ute, iyo abandi bemeye ibitekerezo byawe aho gukora ibyo batekereje gusa?

Urukundo “ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe.”

Bitekerezeho: Imana ihora yiteguye kubabarira abakora ibyaha ariko bakihana. Ijambo ry’Imana riravuga ngo: “[Yehova] ntazahora atugaya, kandi ntazabika inzika” (Zaburi 103:9). Iyo twakoreye umuntu ikosa maze akatubabarira turishima cyane. Ubwo rero natwe twagombye kubabarira abandi mu gihe badukoshereje.​—Zaburi 86:5.

Urukundo “ntirwishimira gukiranirwa.”

Bitekerezeho: Mu gihe hari ibintu bibi bitubayeho, ntituba twifuza ko abandi babyishimira. Ubwo rero mu gihe abandi bahuye n’ingorane, nubwo baba baraduhemukiye, ntitugomba kubyishimira.

Niba twifuza ko Imana iduha imigisha, tugomba gukunda bagenzi bacu, baba abakuru cyangwa abato, aho baba bakomoka hose n’idini baba barimo ryose. Kimwe mu byo twakora ngo tugaragaze ko tubakunda, ni ukubafasha mu gihe bafite ibibazo.