Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Murusha ibishwi byinshi agaciro.”​—MATAYO 10:31

Ese Imana irakureba?

Ese Imana irakureba?

ICYO IBYAREMWE BITWIGISHA

Isaha ya mbere umwana amara amaze kuvuka, ni iy’ingenzi cyane ku buzima bwe. Kubera iki? Kubera ko iyo umubyeyi yitaye cyane ku mwana we muri icyo gihe, bituma akura neza. *

Ni iki gituma umubyeyi yita cyane ku mwana we ukivuka? Umwarimukazi wigisha muri kaminuza witwa Jeannette Crenshaw yanditse avuga ko iyo umubyeyi amaze kubyara, hari ubwoko bw’imisemburo yiyongera “maze uko agenda akorakora umwana we, akamwitegereza kandi akamwonsa, bigatuma arushaho kumukunda.” Nanone icyo gihe umubiri ukora ubundi bwoko bw’umusemburo butuma umubyeyi “yita ku mwana we” kandi agashyikirana na we. Kuki ibyo ari iby’ingenzi cyane?

Yehova * Umuremyi wacu udukunda ni we watumye umubyeyi agirana n’umwana we ubucuti nk’ubwo bwihariye. Umwami Dawidi yashingije Imana kuko ari yo yamukuye ‘mu nda ya nyina’ bigatuma yumva afite umutekano igihe nyina yabaga amuteruye. Yasenze agira ati: “Ni wowe wanyitayeho nkivuka; uhereye igihe naviriye mu nda ya mama ni wowe Mana yanjye.”—Zaburi 22:9, 10.

BITEKEREZEHO: Niba Imana yarakoze ibyo byose ngo umubyeyi akunde umwana we kandi amwiteho, ubwo ntibitwereka ko itwitaho kuko turi “urubyaro” rwayo?​—Ibyakozwe 17:29.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Yesu Kristo uzi neza Umuremyi wacu kuturusha, yaravuze ati: “Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi So wo mu ijuru atabimenye. Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe. Ku bw’ibyo rero, ntimutinye; murusha ibishwi byinshi agaciro.”​—Matayo 10:29-31.

Abantu benshi ntibita ku nyoni nto; iyo iguye hasi ntibabyitaho rwose. Ariko Data wo mu ijuru we yita kuri buri nyoni. Igitangaje ni uko Yehova abona ko umuntu arusha inyoni agaciro, n’iyo zaba ari nyinshi zite. Ubwo rero ntiwagombye ‘gutinya’ ngo wumve ko Imana itakureba. Ahubwo ikwitaho cyane.

Imana itwitaho kandi iradukunda

Icyo Ibyanditswe bitwizeza

  • “Amaso ya Yehova ari hose, yitegereza ababi n’abeza.”​—IMIGANI 15:3.

  • “Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, amatwi ye yumva ijwi ryo gutabaza kwabo.”​—ZABURI 34:15.

  • “Nzanezerwa nishimire ineza yawe yuje urukundo, kubera ko wabonye akababaro kanjye, ukamenya agahinda k’ubugingo bwanjye.”​—ZABURI 31:7.

“NUMVAGA YEHOVA ATANKUNDA”

Ese kumva ko Imana itwitaho kandi ko idukunda hari icyo byatumarira? Cyane rwose. Reka dufate urugero rwa Hannah * wo mu Bwongereza.

Yaravuze ati: “Ni kenshi numvaga ko Yehova atankunda kandi ko adasubiza amasengesho yange. Natekerezaga ko biterwa n’uko ntari mfite ukwizera. Numvaga ko Imana itankunda kuko nta cyo maze. Numvaga rwose itanyitaho.”

Icyakora ubu, Hannah ntagishidikanya ko Yehova amukunda. Ni iki cyatumye ahindura imitekerereze? Yaravuze ati: “Byagiye bihinduka gahorogahoro. Ndibuka ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya numviye mu materaniro cyavugaga ukuntu Yesu yaducunguye. Icyo kiganiro cyankoze ku mutima kandi gituma numva ko Yehova ankunda. Iyo Yehova yasubizaga amasengesho yange, naraturikaga nkarira kuko nabaga mbonye ko ankunda. Nanone kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro byatumye ndushaho kumenya Yehova, imico ye n’ukuntu atwitaho. Ubu noneho nzi neza ko Yehova adukunda kandi ko yita no kuri buri muntu ku giti ke.”

Ibyo Hannah yavuze biraduhumuriza. Ariko se, ni iki cyakwemeza ko Yehova akumva kandi akazirikana imimerere urimo? Ingingo ikurikira isubiza icyo kibazo.

^ par. 3 Hari ababyeyi barwara indwara yo kwiheba nyuma yo kubyara, maze kwita ku bana babo bikabagora. Ariko abo babyeyi ntibagombye kwirenganya. Ubushakatsi bwakozwe n’Ikigo cya Amerika Gishinzwe Indwara zo mu Mutwe bwagaragaje ko indwara yo kwiheba nyuma yo kubyara “ishobora kuba iterwa n’ibibazo umuntu agira mu mubiri cyangwa mu byiyumvo . . . ariko ko idaterwa n’ibyo umubyeyi yakoze cyangwa atakoze.” Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga iby’indwara yo kwiheba nyuma yo kubyara, yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Kamena 2003, mu Gifaransa.

^ par. 5 Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.​—Zaburi 83:18.

^ par. 15 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.