Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Uko imbuto z’Ubwami zabibwe muri Porutugali

Uko imbuto z’Ubwami zabibwe muri Porutugali

UKO imiraba y’inyanja ya Atalantika yagendaga yikubita ku bwato bwari bwerekeje mu Burayi, umwe mu bagenzi bari baburimo witwaga George Young, yagendaga atekereza ku murimo wo kubwiriza yari yarakoreye muri Burezili, akumva yishimye cyane. * Ariko uko yakomezaga urugendo, yatangiye gutekereza ku murimo yari agiye gukorera mu ifasi yagutse yari itarabwirizwamo yo muri Esipanye na Porutugali. Yari yiringiye ko nagerayo azatanga inkuru z’Ubwami 300.000, kandi agategura aho Umuvandimwe J. F. Rutherford yari kuzatangira disikuru.

George Young yakoze ingendo nyinshi mu nyanja agiye kubwiriza

Igihe Umuvandimwe Young yageraga i Lisbonne mu mwaka wa 1925, yasanze hari imidugararo. Impinduramatwara y’abaharaniraga repubulika yari yarabaye mu mwaka wa 1910, yari yaravanyeho ubutegetsi bwa cyami kandi yambura Kiliziya Gatolika ububasha. Abaturage barushijeho kubona umudendezo, ariko mu gihugu hari hakiri imidugararo.

Igihe Umuvandimwe Young yateguraga aho Umuvandimwe Rutherford yari kuzatangira disikuru, leta yatangaje ko igihugu kigiye gutangira kugendera ku mategeko y’intambara, kubera ko hari abari bagerageje guhirika ubutegetsi. Umunyamabanga w’umuryango wa Bibiliya wo mu Bwongereza (British and Foreign Bible Society) yaburiye Umuvandimwe Young ko byanze bikunze yari kurwanywa cyane. Ariko Umuvandimwe Young yagiye ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Camões, asaba uruhushya rwo gukoresha inzu yakorerwagamo siporo, maze baramwemerera.

Hanyuma itariki ya 13 Gicurasi, umunsi Umuvandimwe Rutherford yagombaga gutangira disikuru, yarageze. Abantu bari bayitegerezanyije amatsiko menshi! Disikuru yari gutanga yari ifite umutwe uvuga ngo: “Uko waba ku isi iteka ryose,” yamamajwe mu binyamakuru no ku bipapuro bomekaga ku mazu. Abanyamadini bamurwanyaga bahise basohora ingingo mu kinyamakuru cyabo, yaburiraga abasomyi babo ngo birinde abo bise “abahanuzi b’ibinyoma.” Abo banyamadini baje no ku muryango w’iyo nzu yari butangirwemo disikuru, batanga udutabo twinshi twarimo inyigisho zisenya ibyo Umuvandimwe Rutherford yari agiye kwigisha.

Nubwo byari bimeze bityo ariko, haje abantu bagera ku 2.000, kandi abandi bangana na bo ntibemerewe kwinjira kuko hari huzuye. Hari bamwe buriye inzego zari muri iyo nzu kugira ngo bumve, abandi bicara ku bikoresho bakoreragaho siporo.

Icyakora, ibintu byose si ko byagenze neza. Abamurwanyaga baraje barasakuza kandi bavunagura intebe. Ariko Umuvandimwe Rutherford yakomeje gutuza, yurira ameza kugira ngo abantu bamwumve. Yarangije gutanga disikuru mu gicuku, maze abantu basaga 1.200 bari bashimishijwe n’inyigisho z’ukuri, batanga amazina yabo na aderesi kugira ngo bage bahabwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Bukeye bwaho, hari ikinyamakuru cyasohoye ingingo ivuga kuri disikuru Umuvandimwe Rutherford yari yatanze.

Muri Nzeri 1925, Umunara w’Umurinzi mu Giporutugali watangiye gucapirwa muri Porutugali. (Mbere wacapirwaga muri Burezili.) Muri icyo gihe, Umwigishwa wa Bibiliya wo muri Burezili witwaga Virgílio Ferguson, yatangiye kwitegura uko yakwimukira muri Porutugali, kugira ngo akorereyo umurimo w’Ubwami. Yari yarakoranye n’Umuvandimwe Young ku biro by’ishami byo muri Burezili. Bidatinze Virgílio n’umugore we Lizzie bafashe urugendo, basanga Umuvandimwe Young, maze bongera gukorana. Umuvandimwe Ferguson yahageze mu gihe gikwiriye, kuko Umuvandimwe Young yari agiye kujya kubwiriza mu yindi fasi, yarimo na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Uruhushya rwo gutura muri Porutugali rwahawe Virgílio Ferguson na Lizzie, mu wa 1928

Igihe abasirikare bashyiragaho ubutegetsi bw’igitugu muri Porutugali, ibitotezo byariyongereye. Umuvandimwe Ferguson yabaye intwari arahaguma afasha abo Bigishwa ba Bibiliya, kandi abatera inkunga mu murimo bakoraga. Yasabye uruhushya kugira ngo inzu ye ige iberamo amateraniro. Barumuhaye mu Kwakira 1927.

Mu mwaka wa mbere w’ubwo butegetsi bw’igitugu, abantu bagera hafi kuri 450 bo muri Porutugali basabye ko bajya bahabwa Umunara w’Umurinzi. Byongeye kandi, ukuri kwageze no mu bihugu bya kure byakoronizwaga na Porutugali, hakoreshejwe inkuru z’Ubwami n’ibitabo. Ibyo bihugu ni Angola, Açores, Kapuveri, Timoru y’Iburasirazuba, Goa, Madère na Mozambike.

Mu mpera z’imyaka ya 1920, Umunyaporutugali wakoraga mu busitani, witwaga Manuel da Silva Jordão, yagiye i Lisbonne. Igihe yari muri Burezili yari yarumvise disikuru yatanzwe n’Umuvandimwe Young. Yahise amenya ukuri kandi yifuza cyane kujya gufasha Umuvandimwe Ferguson umurimo wo kubwiriza. Kugira ngo Manuel abigereho, yatangiye umurimo w’ubupayiniya. Kubera ko icyo gihe umurimo wo gucapa ibitabo no kubitanga wari usigaye uri kuri gahunda, itorero ry’i Lisbonne ryari rikiri rishya, ryahise rikomera!

Mu mwaka wa 1934, Umuvandimwe Ferguson n’umugore we basubiye muri Burezili. Icyakora bari baramaze kubiba imbuto z’ukuri. Mu gihe mu Burayi hari imidugararo, ni ukuvuga mu gihe k’intambara yabaye muri Esipanye n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abavandimwe bo muri Porutugali bakomeje kuba indahemuka. Bamaze igihe batagira amajyambere, ariko mu mwaka wa 1947, igihe umumisiyonari wa mbere wize Ishuri rya Gileyadi witwaga John Cooke yahageraga, bongeye kugira imbaraga. Nyuma yaho, umubare w’ababwiriza wakomeje kwiyongera cyane. Nubwo mu mwaka wa 1962 umurimo w’Abahamya ba Yehova wabuzanyijwe, bakomeje kwiyongera. Igihe Abahamya ba Yehova bahabwaga ubuzima gatozi mu Kuboza 1974, mu gihugu hose hari ababwiriza basaga 13.000.

Muri iki gihe, ababwiriza basaga 50.000 babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana muri Porutugali no mu birwa byinshi bivugwamo Igiporutugali, urugero nka Açores na Madère. Bamwe muri abo babwiriza ni abuzukuruza b’abumvise disikuru yatanzwe n’Umuvandimwe Rutherford mu mwaka wa 1925.

Dushimira cyane Yehova n’abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka, bagize ubutwari bagafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, ari ‘abakozi ba Kristo Yesu bakorera amahanga.’—Rom 15:15, 16.​—Byavuye mu bubiko bwacu muri Porutugali.

^ par. 3 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Hari byinshi byo gukora mu murimo w’isarura,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2014, ku ipaji ya 31-32.