Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Ubumuga bwo kutumva ntibwambujije kwigisha abandi

Ubumuga bwo kutumva ntibwambujije kwigisha abandi

Nabatijwe mu mwaka wa 1941, mfite imyaka 12. Ariko mu wa 1946, ni bwo nasobanukiwe ukuri neza. Ibyo se bishoboka bite? Reka mbabwire uko byagenze.

MU MYAKA ya 1910 ababyeyi banjye bavuye i Tbilisi muri Jeworujiya bimukira mu burengerazuba bwa Kanada. Bari batuye mu kazu gato, hafi y’umudugudu wa Pelly, mu ntara ya Saskatchewan. Navutse mu mwaka wa 1928, nkaba nari umuhererezi mu bana batandatu. Data yapfuye habura amezi atandatu ngo mvuke, mama na we apfa nkiri uruhinja. Nyuma yaho gato, mushiki wanjye mukuru witwaga Lucy na we yaje gupfa afite imyaka 17 gusa. Marume witwaga Nick yaratujyanye n’abandi tuvukana ajya kuturera.

Igihe nari nkiri umwana muto, abo mu muryango wanjye bambonye nkurura umurizo w’ifarashi. Bagize ubwoba batekereza ko ishobora kuntera umugeri, bamvugiriza induru ngo ndekure. Ariko sinabumvise kubera ko nari mbateye umugongo. Icyakora nta cyo nabaye. Uwo munsi, ni bwo bamenye ko burya mfite ubumuga bwo kutumva.

Hari incuti y’umuryango yacu yabagiriye inama yo kunjyana mu ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutumva. Marume Nick yanjyanye mu ishuri ryari mu mugi wa Saskatoon mu ntara ya Saskatchewan. Nagize ubwoba cyane kubera ko iryo shuri ryari kure y’iwacu kandi nari mfite imyaka itanu. Najyaga mu rugo mu biruhuko gusa. Nize ururimi rw’amarenga kandi nishimiraga gukina n’abandi bana.

MENYA UKURI KO MURI BIBILIYA

Mu mwaka wa 1939, mushiki wanjye witwa Marion yashakanye na Bill Danylchuck, maze jye na mushiki wanjye Frances tujya kuba mu rugo rwabo. Mu muryango wacu, ni bo ba mbere bamenyanye n’Abahamya ba Yehova. Ngarutse mu biruhuko, bakoze ibishoboka byose banyigisha ibyo bigaga muri Bibiliya. Kuganira na bo byarangoraga kubera ko batari bazi amarenga. Ariko babonaga ko nkunda Imana. Nasobanukiwe ko ibyo bakoraga bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga, ntangira kujyana na bo kubwiriza. Bidatinze nifuje kubatizwa, maze ku itariki ya 5 Nzeri 1941, Bill ambatiriza mu ngunguru yarimo amazi bavomye. Ayo mazi yari akonje cyane!

Ndi kumwe n’abandi bafite ubumuga bwo kutumva mu ikoraniro ryabereye i Cleveland muri leta ya Ohiyo mu wa 1946

Mu mwaka wa 1946, ubwo nari naje mu biruhuko, twagiye mu ikoraniro ryabereye i Cleveland muri leta ya Ohiyo muri Amerika. Ku munsi wa mbere w’iryo koraniro, bashiki banjye banyandikiraga ku rupapuro ibyavugwaga kugira ngo mbashe gukurikira. Ariko ku munsi wa kabiri, narishimye cyane menye ko iryo koraniro ryarimo itsinda ry’ururimi rw’amarenga rifite umusemuzi. Nashoboye gukurikirana ikoraniro neza, nsobanukirwa neza ukuri ko muri Bibiliya ku ncuro ya mbere, biranshimisha cyane!

NIGISHA ABANDI UKURI

Icyo gihe ni bwo Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari ikirangira, kandi umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo wari wogeye. Navuye mu ikoraniro niyemeje kuvuganira ukwizera kwanjye ku ishuri. Nahise ndeka kuramutsa ibendera no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Nanone naretse kwizihiza iminsi mikuru no kujya mu misa. Abayobozi b’ishuri ntibabyishimiye, kandi bagerageje kunkanga no kunshukashuka kugira ngo nisubireho. Ibyo byose abo twiganaga barabibonaga, kandi byatumye mbona uko mbabwiriza. Abana twiganaga, urugero nka Larry Androsoff, Norman Dittrick na Emil Schneider bemeye ukuri kandi na n’ubu baracyakorera Yehova mu budahemuka.

Iyo najyaga mu yindi migi, nakoraga ibishoboka byose nkabwiriza abafite ubumuga bwo kutumva. Urugero, mu mugi wa Montréal, nagiye aho abafite ubumuga bwo kutumva bakunda guhurira, maze mbwiriza umusore witwa Eddie Taeger wari mu gatsiko k’amabandi. Yakomeje guteranira mu itorero ry’amarenga ry’i Laval mu ntara ya Québec kugeza igihe yapfiriye mu mwaka ushize. Nanone nahuye na Juan Ardanez wari umeze nk’Abakristo b’i Beroya, kuko yakoze ubushakashatsi kugira ngo amenye neza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri (Ibyak 17:10, 11). Na we yemeye ukuri, kandi yakomeje kuba umusaza w’indahemuka mu itorero ryo mu mugi wa Ottawa mu ntara ya Ontario, kugeza igihe yapfiriye.

Mbwiriza mu muhanda mu ntangiriro z’imyaka ya 1950

Mu mwaka wa 1950, nimukiye mu mugi wa Vancouver. Nubwo nakundaga kubwiriza abafite ubumuga bwo kutumva, sinzibagirwa ukuntu nabwirije umugore wumva witwa Chris Spicer twari duhuriye mu muhanda. Yemeye ko bazajya bamwoherereza amagazeti, maze ansaba guhura n’umugabo we witwa Gary. Narabasuye tuganira birambuye twandikirana. Twongeye kubonana nyuma y’imyaka mike, ubwo twari mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa Toronto muri Ontario. Gary yari bubatizwe uwo munsi. Ibyo byanyibukije ko tugomba gukomeza kubwiriza, kuko tuba tutazi niba abo tubwirije bazageraho bakaza mu kuri.

Nyuma yaho, nasubiye i Saskatoon. Nahahuriye n’umugore wansabye kwigisha Bibiliya abakobwa be babiri b’impanga bari bafite ubumuga bwo kutumva, ari bo Jean Rothenberger na Joan Rothenberger. Bigaga muri cya kigo nanjye nizemo. Nyuma y’igihe gito, abo bakobwa batangiye kubwira abandi banyeshuri ibyo bigaga. Abanyeshuri batanu mu bo biganaga baje kuba Abahamya ba Yehova. Umwe muri bo ni Eunice Colin. Namuherukaga niga mu mwaka wa nyuma muri icyo kigo. Icyo gihe yampaye ka bombo, ansaba ko twaba incuti. Nyuma yaho, yaje kuba umuntu w’ingenzi mu buzima bwanjye, kuko yaje kumbera umugore!

Ndi kumwe na Eunice mu mwaka wa 1960 no mu wa 1989

Nyina wa Eunice akimenya ko umukobwa we yigaga Bibiliya, yasabye umuyobozi w’ikigo kumubuza. Uwo muyobozi yatwaye ibitabo Eunice yigiragamo Bibiliya, ariko Eunice yari yariyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka. Igihe yashakaga kubatizwa, ababyeyi be baramubwiye bati “nuba Umuhamya wa Yehova, uzashake ahandi ujya!” Eunice amaze kugira imyaka 17, yavuye iwabo ajya kuba mu muryango w’Abahamya. Yakomeje kwiga Bibiliya, nyuma yaho arabatizwa. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1960, ababyeyi be banga gutaha ubukwe. Icyakora bageze aho batwubahira imyizerere yacu n’ukuntu twareraga abana bacu neza.

YEHOVA YANYITAYEHO

Umuhungu wanjye Nicholas n’umugore we Deborah, bakora kuri Beteli y’i Londres

Nubwo twari dufite ubumuga bwo kutumva, twareze abahungu barindwi bumva. Ntibyari byoroshye, ariko twabigishije amarenga kugira ngo tujye tuganira na bo, kandi tubigishe ukuri. Abagize itorero baradufashije cyane. Urugero, hari umubyeyi watwandikiye, atubwira ko umwana wacu yavugaga amagambo mabi mu Nzu y’Ubwami. Twahise dukemura icyo kibazo. Abahungu bacu bane ari bo James, Jerry, Nicholas na Steven n’imiryango yabo, bakorera Yehova mu budahemuka. Bose uko ari bane ni abasaza b’itorero. Nanone, Nicholas n’umugore we Deborah bafasha mu buhinduzi bw’ururimi rw’amarenga ku biro by’ishami byo mu Bwongereza. Steven n’umugore we Shannan bo bakora mu ikipi y’ubuhinduzi bw’ururimi rw’amarenga ku biro by’ishami byo muri Amerika.

Abahungu banjye James, Jerry na Steven n’abagore babo bashyigikira umurimo wo kubwiriza mu marenga

Habura ukwezi kumwe ngo jye na Eunice tugire isabukuru y’imyaka 40 tubana, yahitanywe na kanseri. Yakomeje kuba intwari mu burwayi bwe. Ibyiringiro by’umuzuko byaramukomezaga. Ntegerezanyije amatsiko umunsi nzongera kumubona.

Faye na James; Jerry na Evelyn; Shannan na Steven

Muri Gashyantare 2012, naraguye mvunika itako, bituma nkenera kwitabwaho. Nagiye kuba mu muryango w’umuhungu wanjye. Ubu duteranira mu itorero ry’amarenga ryo mu mugi wa Calgary kandi ndacyari umusaza w’itorero. Tekereza ko ari bwo bwa mbere nari mbaye mu itorero ry’amarenga kuva namenya ukuri mu mwaka wa 1946! None se ni iki cyamfashije gukomeza kugirana na Yehova ubucuti bukomeye? Yehova yasohoje isezerano rye ryo kwita ku mfubyi (Zab 10:14). Nshimira abantu bose bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bamfashe, bakanyandikira, abandi bakiga ururimi rw’amarenga kandi bakansemurira.

Nize ishuri ry’abapayiniya mu rurimi rw’amarenga mfite imyaka 79

Icyakora mvugishije ukuri, hari ubwo numvaga narakaye cyangwa ngiye gucika intege, kubera ko ntumvaga ibyo abandi bavuga kandi bikaba byarasaga naho abatumva batitaweho. Ariko mu bihe nk’ibyo, nibukaga amagambo Petero yabwiye Yesu agira ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka” (Yoh 6:66-68). Kimwe n’Abahamya benshi bo mu gihe cyanjye bari bafite ubumuga bwo kutumva, nitoje kwihangana. Nitoje kwiringira Yehova n’umuryango we, kandi ibyo byangiriye akamaro. Ubu mfite ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi mu rurimi rw’amarenga kandi nshimishwa no gusabana n’abandi mu materaniro no mu makoraniro yo mu rurimi rw’amarenga. Gukorera Imana yacu ikomeye Yehova, byampesheje ibyishimo kandi bituma ngira ubuzima bwiza.