Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISI YUZUYE IBIBAZO

4 | Komeza kugira ibyiringiro

4 | Komeza kugira ibyiringiro

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Ibibazo byo muri iyi si bishobora gutuma abantu bahangayika cyangwa bakarwara. Abenshi mu bahura n’ibibazo nk’ibyo bariheba, maze bagatakaza ikizere k’igihe kizaza. Babyitwaramo bate?

  • Hari abirinda gutekereza ku bizaba mu gihe kizaza.

  • Abandi bishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge kugira ngo biyibagize ibibazo.

  • Abandi bake bumva ko icyababera kiza ari ugupfa. Baratekereza bati: “Ese ubundi uwakwipfira bikarangira?”

Icyo wagombye kumenya

  • Bimwe mu bibazo ufite bishobora kumara igihe gito. Bishobora gukemuka mu buryo utari witeze, maze ugatuza.

  • Ariko n’iyo bitakemuka, hari icyo wakora ngo uhangane na byo.

  • Bibiliya igufasha kugira ibyiringiro nyakuri, ari na byo muti nyawo w’ibibazo abatuye isi bahanganye na byo.

Icyo wakora

Bibiliya igira iti: “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”—Matayo 6:34.

Ntugahangayikishwe n’iby’ejo, ngo bikubuze gukora ibyo wagombye gukora uyu munsi.

Guhangayikishwa n’ibintu bibi bishobora kuzabaho, nta kindi byakumarira uretse kugutesha umutwe, bigatuma udakomeza kugira ibyiringiro by’igihe kizaza.

Bibiliya itanga ibyiringiro nyakuri

Umwanditsi wa zaburi yasenze Imana agira ati: “Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye, kandi ni urumuri rw’inzira yanjye” (Zaburi 119:105). Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya ritumurikira rite?

Iyo hari umwijima, itara ridufasha kubona aho tunyura. Bibiliya na yo irimo inama zatuyobora, zikadufasha gufata imyanzuro myiza.

Urumuri ruratumurikira tukabona ibintu biri kure yacu. Uko ni na ko bimeze kuri Bibiliya. Ishobora kutumurikira, ikatwereka ko ibyiza biri imbere.