Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IKIGANIRO | FENG-LING YANG

Umuhanga mu binyabuzima bito cyane asobanura imyizerere ye

Umuhanga mu binyabuzima bito cyane asobanura imyizerere ye

Feng-Ling Yang ni umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi kiri mu mugi wa Taipei muri Tayiwani. Ubushakashatsi yakoze bwasohotse mu binyamakuru byandika ibirebana na siyansi. Yemeraga inyigisho y’ubwihindurize, ariko yaje guhindura uko yabonaga ibintu. Igazeti ya Nimukanguke! yamubajije ibirebana na siyansi yize hamwe n’imyizerere ye.

Tubwire amateka yawe ukiri muto.

Ababyeyi banjye bari abakene cyane kandi mama ntiyari azi gusoma. Twororaga ingurube kandi tugahinga imboga mu gace kakundaga kwibasirwa n’imyuzure kari hafi y’umugi wa Taipei. Ababyeyi banjye banyigishije gukorana umwete no gufasha abandi.

Ese ababyeyi bawe bari abanyedini?

Abagize umuryango wanjye bari abayoboke b’idini rya Tawo. Twaturaga ibitambo, ariko ntitwari tuzi Imana neza. Nakundaga kwibaza nti “kuki abantu bababara? Kuki abantu barangwa n’ubwikunde?” Ibyo byatumye nsoma ibitabo bivuga ibirebana n’idini rya Tawo n’iry’Ababuda, n’ibindi bivuga amateka y’ibihugu byo muri Aziya, mu Burayi no muri Amerika, ngera n’ubwo njya gusengera mu madini atandukanye. Ariko sinigeze mbona ibisubizo by’ibibazo nibazaga.

Ni iki cyatumye wiga siyansi?

Nakundaga imibare kandi ngashishikazwa cyane n’ukuntu amategeko yo mu rwego rwa fiziki na shimi agira uruhare mu mikorere y’ibintu bitandukanye. Ibintu byose, kuva ku isanzure ry’ikirere rinini cyane kugeza kuri mikorobe zidashobora kubonwa n’amaso, bifite amategeko abigenga. Ubwo rero, nifuzaga gusobanukirwa ayo mategeko.

None se kuki wemeraga inyigisho y’ubwihindurize?

Ni uko nta kindi nari narigishijwe. Kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri kaminuza, nigishwaga ubwihindurize. Nanone nari nitezweho kwemera iyo nyigisho, kuko nari umushakashatsi muri siyansi yiga ibinyabuzima.

Nari nitezweho kwemera iyo nyigisho, kuko nari umushakashatsi muri siyansi yiga ibinyabuzima

Ni iki cyatumye utangira gusoma Bibiliya?

Mu mwaka wa 1996, nagiye kwiga muri kaminuza yo mu Budage. Mu mwaka wakurikiyeho, nahuye n’umugore witwa Simone wari Umuhamya wa Yehova, maze anyemerera  kunsubiza ibibazo byose nibazaga yifashishije Bibiliya. Igihe yambwiraga ko Bibiliya isobanura ibirebana n’intego y’ubuzima, byaranshishikaje. Natangiye kujya mbyuka saa kumi n’igice za mu gitondo buri munsi, nkamara isaha yose nsoma Bibiliya, hanyuma ngatembera ntekereza ku byo nabaga maze gusoma. Mu mwaka wakurikiyeho nasomye Bibiliya yose ndayirangiza, ntangazwa n’ukuntu ubuhanuzi bwayo bwose bwasohoye. Buhoro buhoro naje kwemera ko Bibiliya yaturutse ku Mana.

None se wumvaga ko ibinyabuzima byabayeho bite?

Mu mpera z’imyaka ya za 90, igihe natangiraga gutekereza kuri icyo kibazo nitonze, abahanga bari baratangiye kuvumbura ko ibintu byo mu rwego rwa shimi biba mu binyabuzima, bihambaye kurusha uko babitekerezaga. Birumvikana ko kuva mbere hose abahanga mu bya siyansi bari bazi ko poroteyine ziba mu ngirabuzimafatizo ari zo molekile zifite ibintu byo mu rwego rwa shimi bihambaye kurusha izindi. Ariko icyo gihe bari bamaze kuvumbura ukuntu poroteyine zose zashyizwe mu matsinda agendera kuri gahunda ihamye, twagereranya n’imashini zifite amapine. Buri mashini iba igizwe na poroteyine zirenga 50. Yewe n’ingirabuzimafatizo idahambaye, iba ikeneye imashini zitandukanye ziyifasha mu mirimo, urugero nk’izibyara ingufu, izifata ubutumwa zigakora ubundi busa na bwo n’izigenzura ibyinjira n’ibisohoka mu ngirabuzimafatizo.

Waje kugera ku wuhe mwanzuro?

Naribajije nti “izo mashini zihambaye zabayeho zite?” Muri icyo gihe, abahanga mu bya siyansi batari bake bari bamaze kumenya imikorere ihambaye yo mu rwego rwa shimi y’ingirabuzimafatizo na bo bibazaga icyo kibazo. Umwarimu wigishaga ibinyabuzima na shimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye igitabo gisobanura ko izo mashini ziba mu ngirabuzimafatizo zihambaye ku buryo zitaba zarabayeho gutya gusa. Nanjye nemeranyije na we kuri iyo ngingo. Numvaga rwose ko ibinyabuzima bigomba kuba byararemwe.

Naribajije nti “izo mashini zihambaye zabayeho zite?”

Ni iki cyatumye uba Umuhamya wa Yehova?

Kuba Simone yarakoraga urugendo rw’ibirometero 56 buri cyumweru aje kunyigisha Bibiliya kandi arwaye, byankoze ku mutima. Naje kumenya ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi mu Budage hari Abahamya bafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, bazira kutagira aho babogamira muri politiki. Ubutwari bwabo bwaranshimishije cyane. Urukundo Abahamya bakunda Imana rwatumye nifuza kuba nka bo.

None se kwizera ko Imana iriho byakumariye iki?

Abo dukorana bavuga ko ubu nsigaye mfite ibyishimo. Numvaga ko nta gaciro mfite bitewe n’uko navukiye mu muryango ukennye. Ibyo byatumaga ntagira uwo mbwira aho nakuriye cyangwa ngo ngire uwo nereka ababyeyi banjye. Ariko inyigisho zo muri Bibiliya zatumye menya ko Imana ikunda abantu bose ititaye ku rwego barimo. Kandi koko, Yesu na we yarerewe mu muryango ushobora kuba wari ukennye nk’uwo navukiyemo. Ubu nita ku babyeyi banjye kandi nishimira kubereka incuti zanjye.