Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 HIRYA NO HINO KU ISI

Hirya no hino ku isi

Ikigobe cya Megizike

Muri Mata 2010, igihe iriba rya peteroli ryasandaraga, peteroli na gazi bitagira ingano byamaze amezi agera hafi kuri atatu byisuka mu nyanja. Hari itsinda ry’abashakashatsi ryabonye ko nyuma y’amezi abiri n’igice, imwe mu myanda ikomoka kuri peteroli itari ikigaragara mu nyanja, bitewe n’uko yariwe na mikorobe zikunda gazi metane. Icyakora hari abandi bahanga batabyemera, bakavuga ko peteroli nyinshi yigiriye hasi mu nyanja.

U BURUSIYA

Hari ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru bugaragaza ko 59 ku ijana by’Abarusiya bari hagati y’imyaka 18 na 35, bemera ko “kugira ngo ugire icyo ugeraho, rimwe na rimwe bisaba ko urenga ku mahame mbwirizamuco ugenderaho.”—Rossiiskaya Gazeta.

PERU

Bimwe mu bitiritiri bya kera by’ibigori byavumbuwe (urugero nk’icyagaragajwe haruguru), bigaragaza ko mu myaka irenga 3.000 ishize, abaturage bo mu majyaruguru ya Peru bakarangaga injugu kandi ko bagiraga ifu y’ibigori.

U BUTALIYANI

Musenyeri Lucio Soravito De Franceschi uyobora diyosezi ya Adria-Rovigo, yemera ko abanyamadini bagombye kwihatira “kwigisha abantu babasanze” aho bari. Yaravuze ati “mu murimo wacu w’ubushumba, tugomba kureka kuvuza inzogera zo mu kiliziya, tukajya kuvuza izo ku bipangu.”

AFURIKA Y’EPFO

Igiciro cy’ihembe ry’inkura abantu bagura mu buryo bwa magendu bashaka kurivanamo imiti, cyarazamutse kigera ku madolari y’amanyamerika 65.000 ku kiro. Mu mwaka wa 2011 muri Afurika y’Epfo honyine, ba rushimusi bishe inkura 448. Mu Burayi, amazu ndangamurage n’amazu aberamo cyamunara, yagiye aterwa n’abajura baje kwiba amahembe y’inkura. Hari n’abavuga ko inkura zo muri pariki zo mu Burayi na zo zugarijwe n’akaga.