Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese byararemwe?

Umutwe w’inyoni y’inkomanga utajya ujegera

Umutwe w’inyoni y’inkomanga utajya ujegera

● Uramutse ukubise umutwe ku kintu ukajyana imbaraga ziri ku gipimo kiri hagati ya 80 na 100, wakumva umutwe ujegeye. Nyamara inyoni yitwa inkomanga yo ishobora kudonda igiti, ikajyana imbaraga ziri ku gipimo cya 1.200, ariko umutwe wayo ntujegere. None se bigenda bite ngo iyo nyoni idonde igiti ikoresheje imbaraga zingana zityo, nyamara umutwe wayo ntubabare, uretse no kujegera?

Suzuma ibi bikurikira: Abashakashatsi bavumbuye ibintu bine bituma umutwe w’iyo nyoni utajegera mu gihe iwukubise ku kintu:

1. Umunwa wayo ukomeye ariko udapfa kumeneka

2. Igufwa rimeze nk’umutsi rizengurutse igihanga

3. Igice cyoroshye cy’amagufwa y’igihanga kimeze nk’iponji

4. Umwanya muto uri hagati y’ubwonko n’amagufwa y’igihanga, unyuramo amatembabuzi

Buri gice muri ibyo kiburizamo imbaraga zatuma umutwe w’iyo nyoni ujegera, ku buryo ishobora kudonda igiti incuro 22 mu isogonda, kandi ubwonko bwayo ntibugire icyo buba.

Abashakashatsi bamaze gusuzuma umutwe w’iyo nyoni, bashoboye gukora isanduku ishobora kwikubita hasi ifite imbaraga ziri ku gipimo cya 60.000, ariko ntigire icyo iba. Ibyo bagezeho bishobora gutuma hakorwa ikintu gishobora kurinda ibyuma byo mu ndege bifata amajwi, ubusanzwe bishobora gukomeza kuba bizima igihe byikubise hasi bifite imbaraga ziri ku gipimo cya 1.000 gusa. Injenyeri Kim Blackburn wigisha muri kaminuza ya Cranfield mu Bwongereza, yavuze ko ibyavumbuwe ku birebana n’umutwe w’inyoni y’inkomanga, ari “urugero ruhebuje rugaragaza ko mu bidukikije hari urusobe rw’ibintu bihambaye, bishobora gukorana bigakemura ikibazo abantu bumvaga ko kitabonerwa umuti.”

Ubitekerezaho iki? Ese umutwe w’inyoni y’inkomanga utajya ujegera mu gihe idonda ku giti, wapfuye kubaho, cyangwa wararemwe?

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 19]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

1

2

3

4

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 19 yavuye]

Redheaded woodpecker: © 2011 photolibrary.com