Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ikinyamushongo gifite amenyo atangaje

Ikinyamushongo gifite amenyo atangaje

 Hari ubwoko bw’ikinyamushongo kiba mu mazi gifite igikonoshwa kimeze nk’umutemeri. Kigira amenyo akomeye cyane. Buri ryinyo ryacyo riba rifite utuntu dukomeye cyane kandi twegeranye tumeze nk’utuba mu ibuye ryitwa goethite.

 Suzuma ibi bikurikira: Ku rurimi rw’ikinyamushongo habaho amenyo mato ameze nk’ahese. Buri ryinyo rifite uburebure butageze no kuri mirimetero imwe kandi ayo menyo ni yo anagifasha guharagata. Ayo menyo akomeye cyane niyo agifasha guharura urubobi ruba rwarafashe ku bitare, mu gihe kirya.

 Abashakashatsi bifashishije mikorosikopi ihambaye cyane maze bapima ubushobozi ayo menyo afite. Babonye ko amenyo y’ikinyamushongo akomeye cyane kurusha ibindi binyabuzima bakozeho ubushakashatsi; akomeye no kurusha ubudodo bw’igitagangurirwa. Uhagarariye ubwo bushakashatsi yaravuze ati: “Tugomba gutekereza uko twakora ibikoresho bikomeye twiganye amenyo y’ikinyamushongo.”

 Abashakashatsi bavuga ko bashobora kwifashisha ibigize amenyo y’ikinyamushongo bagakora imodoka, amato n’indege. Nanone bashobora kuyifashisha bagakora insimburangingo z’amenyo.

 Ubitekerezaho iki? Ese amenyo y’ikinyamushongo yabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa yararemwe?