Soma ibirimo

“Imfunguzo z’Ubwami” ni iki?

“Imfunguzo z’Ubwami” ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 “Imfunguzo z’Ubwami,” zerekeza ku bubasha bwo gufungurira abantu inzira ‘bakinjira mu Bwami bw’Imana’ (Matayo 16:19; Ibyakozwe 14:22). a Yesu yahaye Petero “imfunguzo z’Ubwami bwo mu ijuru.” Ibyo bisobanura ko Petero yahawe ububasha bwo guhishura ukuntu abantu bizerwa bashobora kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru, binyuze mu guhabwa umwuka wera w’Imana.

Ni ba nde bafunguriwe hakoreshejwe izo mfunguzo?

 Petero yakoresheje ububasha yahawe n’Imana, afungurira amatsinda atatu y’abantu kugira ngo binjire mu Bwami:

  1.   Abayahudi n’abahindukiriye idini rya kiyahudi. Nyuma gato y’urupfu rwa Yesu, Petero yashishikarije imbaga y’Abayahudi bari barizeye kwemera ko Yesu ari we Imana yatoranyije kugira ngo ategeke muri ubwo Bwami. Petero yaberetse icyo bagombaga gukora kugira ngo bakizwe. Nguko uko yabafunguriye inzira yinjira mu Bwami, kandi abantu babarirwa mu bihumbi ‘bemeye ijambo rye.’—Ibyakozwe 2:38-41.

  2.   Abasamariya. Nyuma yaho Petero yatumwe ku Basamariya. b Icyo gihe na bwo yakoresheje urufunguzo rw’Ubwami, igihe ‘yasengaga abasabira ngo bahabwe umwuka wera,’ ari kumwe na Yohana. (Ibyakozwe 8:14-17) Ibyo byafunguriye Abasamariya inzira yinjira mu Bwami.

  3.   Abanyamahanga. Imyaka itatu n’igice nyuma y’urupfu rwa Yesu, Imana yahishuriye Petero ko Abanyamahanga (abatari Abayahudi) na bo bari kuzahabwa uburyo bwo kwinjira mu Bwami. Muri ubwo buryo, Petero yakoreshe rumwe muri za mfunguzo abwiriza Abanyamahanga, bityo aba abafunguriye irembo kugira ngo bahabwe umwuka wera, bahinduke Abakristo kandi bagire ibyiringiro byo kuzaba bamwe mu bagize Ubwami.—Ibyakozwe 10:30-35, 44, 45.

Kwinjira mu Bwami bisobanura iki?

 Mu by’ukuri, “abinjira mu Bwami” bafatanya na Yesu gutegeka mu ijuru. Bibiliya yari yarahanuye ko bari ‘kuzicara ku ntebe z’ubwami’ maze ‘bagategeka isi.’—Luka 22:29, 30; Ibyahishuwe 5:9, 10.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’imfunguzo z’Ubwami

 Ikinyoma: Petero ni we wemeza umuntu ushobora kwinjira mu ijuru.

 Ukuri: Bibiliya ivuga ko Kristo Yesu ari we ‘ucira imanza abazima n’abapfuye;’ si Petero (2 Timoteyo 4:1, 8; Yohana 5: 22). N’ikimenyimenyi, Petero yivugiye ko Yesu ‘ari we Imana yategetse kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye.’—Ibyakozwe 10:34, 42.

 Ikinyoma: Mu ijuru bategereje ko Petero agena igihe cyo gukoresha imfunguzo z’Ubwami.

 Ukuri: Igihe Yesu yavugaga iby’imfunguzo z’Ubwami, yabwiye Petero ati “ikintu cyose uzahambira mu isi, kizaba ari ikintu cyari gihambiriwe mu ijuru, n’ikintu cyose uzahambura mu isi kizaba ari ikintu cyari gihambuwe mu ijuru” (Matayo 16:19, Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya). Nubwo hari abumva ko iyi nteruro yumvikanisha ko Petero ari we ufata ibyemezo ku bikorerwa mu ijuru, inshinga zo mu Kigiriki zigaragaza ko imyanzuro ya Petero yari kuza ikurikiye iyafatiwe mu ijuru, aho kuyibanziriza.

 Hari ahandi Bibiliya igaragaza ko igihe Petero yakoreshaga imfunguzo z’Ubwami yabaga abitegetswe no mu ijuru. Urugero, igihe yakoreshaga urufunguzo rwa gatatu, yarimo yubahiriza amabwiriza yari yahawe n’Imana.—Ibyakozwe 10:19, 20.

a Rimwe na rimwe Bibiliya ikoresha ijambo “urufunguzo” yerekeza ku bubasha n’inshingano.—Yesaya 22:20-22; Ibyahishuwe 3:7, 8.

b Abasamariya bahoze ari idini ritandukanye n’iry’Abayahudi, ariko ryari rifite zimwe mu nyigisho n’imigenzo yo mu Mategeko ya Mose.