Soma ibirimo

Ijambo ry’Imana ni iki?

Ijambo ry’Imana ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Ubusanzwe amagambo ngo “ijambo ry’Imana” asobanura ubutumwa buturuka ku Mana (Luka 11:28). Ariko hari incuro nke usanga amagambo “Jambo ry’Imana” cyangwa “Jambo” yerekeza ku muntu.​—Ibyahishuwe 19:13; Yohana 1:14.

 Ubutumwa buturuka ku Mana. Akenshi iyo abahanuzi batangazaga ubutumwa bavugaga ko ari ijambo ry’Imana. Urugero, iyo Yeremiya yatangiraga guhanura yaravugaga ati “ijambo rya Yehova ryanjeho” (Yeremiya 1:4, 11, 13; 2:1). Nanone mbere y’uko umuhanuzi Samweli abwira Sawuli ko Imana ari we yatoranyije, yaramubwiye ati “hagarara nkubwire ibyo Imana yavuze.”—1 Samweli 9:27.

 Izina ry’umuntu. Nanone Bibiliya ikoresha “Jambo” yerekeza kuri Yesu Kristo, haba igihe yari mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka n’igihe yari ari ku isi ari umuntu. Dore impamvu:

  •   Jambo yabayeho mbere y’ibindi biremwa byose. “Mu ntangiriro Jambo yariho . . . Mu ntangiriro uwo yari kumwe n’Imana” (Yohana 1:1, 2). Yesu ni we ‘mfura mu byaremwe byose’ kandi “yabayeho mbere y’ibindi bintu byose.”​—Abakolosayi 1:13-15, 17.

  •   Jambo yaje ku isi ari umuntu. ‘Jambo yabaye umubiri, abana natwe’ (Yohana 1:14). Kristo Yesu “yiyambuye byose amera nk’umugaragu, maze amera nk’abantu.”—Abafilipi 2:5-7.

  •   Jambo ni Umwana w’Imana. Intumwa Yohana amaze kuvuga ko ‘Jambo yabaye umubiri’ yakomeje agira ati “twabonye ubwiza bwe, ubwiza nk’ubw’umwana w’ikinege akomora kuri se” (Yohana 1:14). Nanone Yohana yaranditse ati ‘Yesu ni Umwana w’Imana.’​—1 Yohana 4:15.

  •   Jambo afite imico nk’iy’Imana. “Jambo yari imana” (Yohana 1:1; Bibiliya Yera). Yesu “ni we shusho y’ikuzo [ry’Imana], kandi ni we shusho nyakuri ya kamere yayo.”—Abaheburayo 1:2, 3.

  •   Jambo ni umwami. Bibiliya ivuga ko ku mutwe wa Jambo ry’Imana hari “amakamba menshi” (Ibyahishuwe 19:12, 13). Nanone Jambo yitwa “Umwami w’abami, n’Umutware w’abatware” (Ibyahishuwe 19:16). Yesu ni “we Mwami w’abami n’umutware utwara abatware.”—1 Timoteyo 6:14, 15.

  •   Jambo ni umuvugizi w’Imana. Izina “Jambo” rigaragaza nyiraryo, ni ukuvuga uwo Imana ikoresha itanga ubutumwa cyangwa amabwiriza. Yesu yavuze ko yashohoje iyi nshingano igihe yavugaga ati “Data wantumye ni we ubwe wantegetse icyo nkwiriye gutangaza n’icyo nkwiriye kuvuga. . . . ku bw’ibyo rero, ibyo mvuga, uko Data yabimbwiye nanjye ni ko mbivuga.”—Yohana 12:49, 50.