Ese Bibiliya ni igitabo kirimo ibitekerezo by’Imana?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Abanditsi ba Bibiliya benshi bavuze ko banditse bayobowe n’Imana. Dore ingero:
Umwami Dawidi yaranditse ati “umwuka wa Yehova ni wo wavugaga binyuze kuri jye, kandi ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.”—2 Samweli 23:1, 2.
Umuhanuzi Yesaya yaranditse ati ‘Umwami w’Ikirenga, Yehova nyir’ingabo yaravuze ati.’—Yesaya 22:15.
Intumwa Yohana yaranditse ati “lbyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye.”—Ibyahishuwe 1:1.