Soma ibirimo

Ese Bibiliya ni igitabo kirimo ibitekerezo by’Imana?

Ese Bibiliya ni igitabo kirimo ibitekerezo by’Imana?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Abanditsi ba Bibiliya benshi bavuze ko banditse bayobowe n’Imana. Dore ingero:

  •  Umwami Dawidi yaranditse ati “umwuka wa Yehova ni wo wavugaga binyuze kuri jye, kandi ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.”​—2 Samweli 23:1, 2.

  •  Umuhanuzi Yesaya yaranditse ati ‘Umwami w’Ikirenga, Yehova nyir’ingabo yaravuze ati.’​—Yesaya 22:15.

  •  Intumwa Yohana yaranditse ati “lbyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye.”​—Ibyahishuwe 1:1.