Soma ibirimo

Ese Imana yakoresheje ubwihindurize mu kurema?

Ese Imana yakoresheje ubwihindurize mu kurema?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Oya. Bibiliya igaragaza neza ko Imana yaremye “amoko” atandukanye y’ibinyabuzima, inyamaswa n’ibimera a (Intangiriro 1:12, 21, 25, 27; Ibyahishuwe 4:11). Ivuga ko abantu bose bakomotse ku babyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva (Intangiriro 3:20; 4:1). Bibiliya ntishyigikira igitekerezo kivuga ko Imana yakoresheje ubwihindurize mu kurema ubwoko butandukanye bw’ibinyabuzima. Ariko nanone ntihakana ko hagenda habaho ihindagurika mu moko amwe n’amwe y’ibinyabuzima.

 Ese Imana yakoresheje ubwihindurize?

 Abantu bemera ko Imana yakoresheje ubwihindurize mu kurema, na bo ubwabo hari ibyo batemenyeranyaho. Nk’uko igitabo Encyclopædia Britannica kibivuga, bamwe mu bantu bizera ubwihindurize bemera ko “ihindagurika rigenda riba mu miterere y’ibinyabuzima, ari bumwe mu buryo Imana yagennye bugenga ibinyabuzima.”

 Ibi ni bimwe mu byo abemera ubwihindurize bizera:

  •   Ibinyabuzima biriho ubu byose bikomoka ko bakurambere baba barabayeho mu myaka myinshi ishize.

  •   Ubwoko bumwe bw’ikinyabuzima bushobora kwihinduramo ubundi bwoko budafite aho buhuriye na bwo.

  •   Uko ibintu byagiye byihinduranya Imana yabigizemo uruhare.

 Ese inyigisho y’ubwihindurize ihuje na Bibiliya?

 Abemera ubwihindurize bavuga ko ibivugwa mu gitabo k’Intangiriro bidashoboka. Icyakora, Yesu yakoresheje ibikubiye muri icyo gitabo ashaka kugaragaza ko ibivugwamo ari ukuri (Intangiriro 1:26, 27; 2:18-24; Matayo 19:4-6). Bibiliya yigisha ko mbere y’uko Yesu aza hano ku isi, yabanaga n’Imana mu ijuru kandi ko yamukoresheje mu kurema “ibintu byose” (Yohana 1:3). Ubwo rero, igitekerezo kivuga ko Imana yakoresheje ubwihindurize mu kurema amoko atandukanye y’ibinyabuzima ari hano ko isi, nta ho gihuriye n’ibyo Bibiliya yigisha

 Twavuga iki ku binyabuzima bihindura imiterere yabyo?

 Bibiliya ntisobanura uko ihinduka riba mu bwoko runaka bw’ibinyabuzima rigenda. Ariko nanone ntihakana ko ubwoko runaka bw’ibinyabuzima Imana yaremye, urugero nk’inyamaswa cyangwa ibimera, bishobora guhinduka bitewe n’aho biherereye. Nubwo imiterere yabyo ishobora guhinduka, ntitwabyita ubwihindurize, kuko nta bundi buzima buba bwongeye kuremwa.

a Ijambo ‘ubwoko’ rikoreshwa muri Bibiliya rikubiyemo ibintu byinshi, rikaba ritandukanye n’ijambo “umuryango” rikoreshwa n’abahanga muri siyansi. Usanga inshuro nyinshi, ibyo abo bahanga bita ubwihindurize, biba ari ihindagurika riba ryabayeho mu bwoko runaka nk’uko buvugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Intangiriro.