Soma ibirimo

Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?

Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Tuzi ko Bibiliya yakomotse ku Mana yo ‘ihumuriza abashenguwe umutima’ (2 Abakorinto 7:6). Nubwo Bibiliya atari igitabo kivuga iby’indwara zo mu mutwe, yafashije abantu benshi kunesha ibitekerezo bibi byo gushaka kwiyahura. Inama Bibiliya itanga nawe zagufasha.

 Ni izihe nama Bibiliya itanga?

  • Jya ubwira abandi uko wiyumva.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

     Icyo bisobanura: Iyo duhangayitse, tuba twifuza ko abandi badufasha.

     Ubwo rero iyo utababwiye uko wiyumva, ukomeza kwikorera uwo mutwaro wenyine. Ariko nubabwira uko umerewe uzumva worohewe maze wongere kurangwa n’ikizere.

     Dore icyo wakora: Shaka umuntu wabwira uko wiyumva, wenda nk’uwo mu muryango wawe cyangwa inshuti yawe wizera. a Nanone ushobora kugira aho wandika uko wiyumva.

  • Jya ujya kwa muganga.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Matayo 9:12.

     Icyo bisobanura: Iyo turwaye tuba tugomba kujya kwa muganga.

     Hari ubwo ibitekerezo byo kwiyahura biba biterwa n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ihungabana. Kimwe n’izindi ndwara, iyo na yo ntigomba kugutera isoni. Indwara zo mu mutwe n’ihungabana biravurwa bigakira.

     Dore icyo wakora: Jya ujya kwa muganga udatindiganyije.

  • Jya uzirikana ko Imana ikwitaho.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mbese ibishwi bitanu ntibigura ibiceri bibiri by’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana imbere y’Imana. . . . ntimutinye kuko murusha ibishwi byinshi agaciro.”—Luka 12:6, 7.

     Icyo bisobanura: Imana ibona ko ufite agaciro.

     Hari ubwo ushobora kumva nta muntu ukwitayeho, icyakora uge wibuka ko Imana izi ibyo uhanganye na byo. Ikwitaho nubwo waba wumva udashaka kubaho. Muri Zaburi ya 51:17 hagira hati: “Umutima umenetse kandi ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.” Imana iragukunda kandi yifuza ko wakomeza kubaho.

     Dore icyo wakora: Jya ugenzura muri Bibiliya ibikwemeza ko Imana igukunda. Urugero, reba igice cya 24 k’igitabo gifasha abantu kwiga Bibiliya gifite umutwe uvuga ngo: “Egera Yehova.”

  • Jya usenga.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Ikoreze [Imana] imihangayiko yawe yose kuko ikwitaho.’—1 Petero 5:7.

     Icyo bisobanura: Imana ishaka ko uyibwira ibiguhangayikishije nta cyo uyikinze.

     Imana izaguha amahoro yo mu mutima n’imbaraga zo kwihangana (Abafilipi 4:6, 7, 13). Uko ni ko Imana ihumuriza abayambaza babikuye ku mutima.—Zaburi 55:22.

     Dore icyo wakora: Senga Imana, ukoreshe izina ryayo Yehova maze uyibwire uko wiyumva (Zaburi 83:18). Jya usenga uyisaba kugufasha kwihangana.

  • Jya utekereza ku byiringiro by’igihe kizaza biboneka muri Bibiliya.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye.”—Abaheburayo 6:19.

     Icyo bisobanura: Hari igihe ushobora kugira ibyiyumvo bihindagurika, rimwe ukaba wishimye ubundi ukaba ubabaye. Icyakora ibyiringiro dusanga muri Bibiliya bishobora kugufasha gutegeka ibyiyumvo byawe.

     Ibyo byiringiro si ibintu by’inzozi cyangwa bidufasha kwihumuriza gusa; ahubwo bishingiye ku isezerano ridakuka Imana yaduhaye ry’uko izakuraho ibintu byose bitubabaza.—Ibyahishuwe 21:4.

     Dore icyo wakora: Ifashishe agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana ku isomo rya 5 kugira ngo umenye ibyiringiro dusanga muri Bibiliya.

  • Jya ukora ibintu bigushimisha.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umutima unezerewe urakiza.”—Imigani 17:22.

     Icyo bisobanura: Iyo dukoze ibintu bidushimisha, bishobora gutuma dutekereza neza kandi tukagira ubuzima bwiza.

     Dore icyo wakora: Gerageza gukora ibintu usanzwe ukunda. Ushobora nko kumva indirimbo zigushimisha, ugasoma ibintu bigushishikaza cyangwa ugakora ikindi kintu ukunda. Nanone uramutse ugize icyo ukora ngo ufashe abandi, n’iyo cyaba ari ikintu cyoroheje, bishobora gutuma urushaho kwishima.—Ibyakozwe 20:35.

  • Jya wita ku buzima bwawe.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Imyitozo y’umubiri igira umumaro.”—1 Timoteyo 4:8.

     Icyo bisobanura: Iyo dukoze siporo, tugasinzira neza kandi tukarya neza bitugirira akamaro.

     Dore icyo wakora: Jya ukora siporo n’iyo yaba iminota 15.

  • Jya wibuka ko uko twiyumva bigera aho bigahinduka.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Ntituzi uko ejo ubuzima bwacu buzaba bumeze.’—Yakobo 4:14.

     Icyo bisobanura: Ibibazo ufite ubu nubwo byaba bikomeye, bigera aho bigashira. Burya nta joro ridacya!

     Ubu ushobora kuba uhangayitse, ariko ejo ukamererwa neza. Ubwo rero, jya ureba icyagufasha guhangana na byo (2 Abakorinto 4:8). Ibibazo ufite bigera aho bigakemuka; ubwo rero kwiyahura si wo muti.

     Dore icyo wakora: Jya usoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga ku bantu bigeze kwiheba bakagera ubwo bifuza gupfa, maze urebe ukuntu ubuzima bwabo bwagiye buhinduka, bukaba bwiza mu buryo batatekerezaga. Reka turebe bamwe muri bo.

 Ese hari abantu bavugwa muri Bibiliya bigeze bifuza gupfa?

 Yego. Bibiliya itubwira abantu bageze ubwo bifuza gupfa. Imana nta bwo yigeze ibarakarira, ahubwo yarabafashije. Nta gushidikanya ko nawe izagufasha.

Eliya

  •  Yari muntu ki? Eliya yari umuhanuzi w’intwari. Gusa na we hari igihe yajyaga yumva yihebye. Muri Yakobo 5:17 havuga ko “Eliya yari umuntu umeze nkatwe.”

  •  Kuki yigeze kwifuza gupfa? Igihe kimwe Eliya yigeze kumva afite irungu, afite ubwoba kandi nta cyo amaze. Icyo gihe yasenze Yehova agira ati: “Ubu noneho kuraho ubugingo bwanjye.”—1 Abami 19:4.

  •  Ni iki cyamufashije? Eliya yasenze Yehova, amubwira agahinda ke kose kandi Yehova yaramuhumurije. Yamweretse ko amwitaho kandi amwizeza ko afite imbaraga zo kumufasha. Nanone Yehova yeretse Eliya ko yari agifite agaciro hanyuma amwoherereza umuntu wo kumufasha.

  •  Soma inkuru ya Eliya: 1 Abami 19:2-18.

Yobu

  •  Yari muntu ki? Yobu yari umukire, afite umugore n’abana benshi kandi bose basengaga Imana y’ukuri.

  •  Kuki yigeze kwifuza gupfa? Yobu yahuye n’ibibazo bikomeye cyane. Ibintu byose yari atunze byayoyotse mu kanya nk’ako guhumbya, abana be bose barapfa bishwe n’ibiza kandi na we arwara indwara yamubabazaga cyane. Inshuti ze na zo zaje kumuca intege, zikajya zimubwira ko ari we wikururiye ibibazo byamugezeho. Ibyo byose byatumye Yobu avuga ati: “Nazinutswe ubuzima; sinshaka gukomeza kubaho kugeza ibihe bitarondoreka.”—Yobu 7:16.

  •  Ni iki cyamufashije? Yobu yasenze Imana kandi abwira inshuti ze uko yiyumvaga (Yobu 10:1-3). Yahumurijwe n’inshuti ye yagiraga impuhwe yitwaga Elihu. Iyo nshuti ye yamufashije kubona ibintu mu buryo bukwiriye. Nanone Yobu yemeye inama n’ubufasha yahawe n’Imana.

  •  Soma inkuru ya Yobu: Yobu 1:1-3, 13-22; 2:7; 3:1-13; 36:1-7; 38:1-3; 42:1, 2, 10-13.

Mose

  •  Yari muntu ki? Mose yayoboraga ishyanga rya Isirayeli kandi yari umuhanuzi w’indahemuka.

  •  Kuki yigeze kwifuza gupfa? Mose yari afite inshingano itoroshye kandi Abisirayeli bakundaga kumunenga, bikamubabaza. Yasenze Imana arayibwira ati: “Nyica birangire.”—Kubara 11:11, 15.

  •  Ni iki cyamufashije? Mose yabwiye Imana uko yiyumvaga. Imana yaramufashije, imworohereza inshingano yari afite bituma adakomeza guhangayika.

  •  Soma inkuru ya Mose: Kubara 11:4-6, 10-17.

a Niba wumva ushaka kwiyahura kandi abo mubana bakaba badahari, jya uhita uhamagara umuntu wishyikiraho.