Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Kuva 20:12—“Wubahe so na nyoko”

Kuva 20:12—“Wubahe so na nyoko”

 “Wubahe so na nyoko kugira ngo urame iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yawe igiye kuguha.”—Kuva 20:12, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ujye wubaha so na nyoko, bityo uzarama mu gihugu mbahaye, jyewe Uhoraho Imana yawe.”—Ukuvanwa mu Misiri 20:12, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Ibisobanuro by’umurongo wo mu Kuva 20:12

 Kera, Imana yategetse Abisirayeli kubaha ababyeyi babo. Igihe yongeragaho isezerano kuri iryo tegeko, yari abahaye indi mpamvu yo gutuma baryumvira. Nubwo tudasabwa kugendera ku mategeko Imana yahaye Abisirayeli, akunze kwitwa Amategeko ya Mose, amahame ayo mategeko ashingiyeho ntiyahindutse. Amategeko y’Imana yari ashingiye ku mahame y’ibanze atarigeze ahinduka, kandi Abakristo bagomba gukurikiza ayo mahame.—Abakolosayi 3:20.

 Iyo abana bakiri bato n’abakuze bumviye ababyeyi babo, baba babubashye (Abalewi 19:3; Imigani 1:8). Ni yo abana bamaze gukura bagashinga ingo zabo, bakomeza gukunda ababyeyi babo no kubitaho. Urugero, bakora uko bashoboye kose kugira ngo ababyeyi babo bageze mu zabukuru, bitabweho kandi babone ibibatunga.—Matayo 15:4-6; 1 Timoteyo 5:4, 8.

 Zirikana ko abana b’Abisirayeli bagombaga kubaha ba se na ba nyina, ibyo bikaba bigaragaza ko n’umubyeyi w’umugore yari afite agaciro mu muryango (Imigani 6:20; 19:26). No muri iki gihe, abana bagomba kubigenza batyo.

 Kuva kera, itegeko ryo kumvira ababyeyi ryabaga rifite aho rigarukira. Abana b’Abisirayeli ntibagombaga kumvira ababyeyi babo cyangwa undi muntu, wabaga abasabye gusuzugura Imana (Gutegeka 13:6-8). No muri iki gihe, Abakristo ‘bumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.’—Ibyakozwe 5:29.

 Mu Mategeko Imana yahaye Abisirayeli, yasezeranyije abana ko iyo bumvira ababyeyi babo bari ‘kurama iminsi myinshi kandi bakagubwa neza’ mu gihugu Imana yabo yabahaye (Gutegeka 5:16). Ntibari guhabwa igihano cyahabwaga abana bicaga amategeko y’Imana, bakigomeka ku babyeyi babo (Gutegeka 21:18-21). Amahame ayo mategeko yari ashingiyeho, ntiyigeze ahinduka uko ibihe byagendaga bihinduka (Abefeso 6:1-3). Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, hari ibyo Umuremyi wacu azatubaza. Nk’uko Imana yadusezeranyije, abana bayubaha kandi bakubaha ababyeyi babo, bazarama iminsi myinshi. Nanone, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose.—1 Timoteyo 4:8; 6:18, 19.

Imimerere umurongo wo mu Kuva 20:12 wanditswemo

 Hari ikintu gishishikaje tumenya, iyo turebye aho itegeko rwo mu Kuva 20:12 riri ku rutonde rw’Amategeko Icumi (Kuva 20:1-17). Amategeko aribanziriza yasobanuraga icyo Imana yari yiteze ku Bisirayeli, urugero nko kuba ari yo yonyine bagombaga gusenga. Amategeko arikurikira yasobanuraga ibyo basabwaga gukorera bagenzi babo, hakubiyemo n’itegeko ryabasabaga kubera abo bashakanye indahemuka no kutiba. Ubwo rero, hari benshi babona ko itegeko ryo ‘kubaha so na nyoko,’ ryahuzaga ibyo bintu uko ari bibiri.

Soma mu Kuva igice cya 20, urebe ibisobanuro byatanzwe n’imirongo bifitanye isano.