Soma ibirimo

28 NZERI 2021
U BURUSIYA

Urukiko rwo mu Burusiya rwatesheje agaciro ubujurire ku mwanzuro wo gufunga porogaramu ya JW Library

Urukiko rwo mu Burusiya rwatesheje agaciro ubujurire ku mwanzuro wo gufunga porogaramu ya JW Library

Ku itariki ya 27 Nzeri 2021, urukiko rw’umugi wa Saint Petersburg rwatesheje agaciro ubujurire ku mwanzuro wari wafashwe ku itariki ya 31 Werurwe 2021, wavugaga ko porogaramu ya JW Library irimo ibitekerezo by’ubutagondwa kandi ko itemewe gukoreshwa muri Repuburika y’u Burusiya n’iya Crimée. Umwanzuro w’urukiko wahise ushyirwa mu bikorwa.