Soma ibirimo

15 MUTARAMA 2020
PORUTO RIKO

Imitingito ikaze yibasiye Poruto Riko

Imitingito ikaze yibasiye Poruto Riko

Ku itariki ya 7 Mutarama 2020, umutingito uri ku gipimo cya 6,4 wibasiye Poruto Riko, kandi ukurikirwa n’indi mitingito. Nanone ku itariki ya 11 Mutarama, umutingito wari ku gipimo cya 5.9 wibasiye icyo kirwa.

Abagize itorero rya Castañer muri i Lares, bari mu materaniro nubwo nta mashyanyari bafite

Abantu bo muri ako gace, bamaze igihe nta muriro w’amashanyarazi bafite kandi barara hanze. Ibiro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko nta Muhamya wahitanywe n’uwo mutingito cyangwa ngo akomereke. Icyakora Abahamya 248 bavuye mu byabo. Nanone kandi amazu 8 y’Abahamya yarasenyutse, andi 70 arangirika. Hari n’Amazu y’Ubwami 10 yangiritse. Komite Ishinzwe Ubutabazi hamwe n’abagenzuzi b’uturere bashyizeho gahunda yo gutanga imfashanyo no guhumuriza abibasiwe n’ibyo biza.

Nubwo abavandimwe na bashiki bacu bari muri ibyo bihe bigoye, bakomeje gahunda zabo zo gusenga Yehova. Umuvandimwe Robert Hendriks uhagarariye urwego rushinzwe gutanga amakuru, rukorera ku biro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaravuze ati: “Ibi biza byahungabanyije abavandimwe na bashiki bacu, kuko bidasanzwe biba muri Poruto Riko. Icyakora twatewe inkunga n’ukuntu babyitwayemo. Bakoze uko bashoboye bakomeza kubwiriza no kujya mu materaniro, nubwo nta mashanyarazi cyangwa amazi babaga bafite. Abasaza na bo bafite akazi katoroshye ko kubahumuriza, kubatera inkunga no kubafasha.”

Abahamya benshi baraye hanze kugira ngo birinde ko umutingito wabasanga mu nzu

Duterwa inkunga no kubona ukuntu abo bavandimwe bacu bakomeza gufatana uburemere ibyo bintu byo mu buryo bw’umwuka, nubwo bahangana n’ibyo biza. Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza kubaha amahoro yo mu mutima.—Zaburi 119:165.