Soma ibirimo

6 WERURWE 2015
MOZAMBIKE

Abahamya bafashije abibasiwe n’imyuzure muri Mozambike

Abahamya bafashije abibasiwe n’imyuzure muri Mozambike

MAPUTO, Mozambike—Guhera mu kwezi k’Ukuboza kugeza muri Mutarama rwagati, imvura idasanzwe yamaze ibyumweru igwa muri Mozambike mu ntara ya Zambezia, ituma habaho imyuzure yahitanye abantu 158. Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu byavuze ko nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke. Icyakora iyo mwuzure yangije amazu abiri yo gusengeramo, twitwa Amazu y’Ubwami, kandi isenya amazu 225 y’Abahamya ba Yehova.

Abahamya bashyira ibyokurya mu ndege ibijyana mu karere ka Chire, mu ntara ya Zambezia.

Abahamya bashyizeho komite nyinshi zishinzwe ubutabazi zo kugoboka bagenzi babo bari bibasiwe n’ayo makuba. Amazu y’Ubwami amwe n’amwe bayacumbikiyemo abantu kandi bayatangiramo ibiribwa. Mu karere ka Chire kari ku birometero 1.500 uvuye i Maputo, imyuzure yaciye ikiraro gihuza ako karere n’utundi, bituma Abahamya basaga 1.300 bahera mu bwigunge. Ikigo gishinzwe iby’indege cyo muri Mozambike cyahaye Abahamya uburenganzira bwo kugeza muri ako gace imfashanyo zipima toni 17 bakoresheje kajugujugu.

Aha ni i Morrumbala: imifuka y’ibigori bagiye gupakira ngo bayohereze.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Mozambike witwa Alberto Libombo yaravuze ati “twashimishijwe n’ukuntu Abahamya bagenzi bacu badushyigikiye igihe twafashaga abibasiwe n’umwuzure. Ibiro by’ishami byo muri Mozambike bikomeje gushyiraho gahunda yo gutanga ibyokurya by’ibanze kandi irateganya kubaka amazu yasenyutse no gusana ayangiritse. Tuzakomeza gukora uko dushoboye kose kugira ngo dufashe mu buryo bw’umwuka abagwiririwe n’ayo makuba kandi tubahumurize.

Inzu y’Ubwami y’i Chiromo yakoreshejwe mu gatanga imfashanyo.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mozambike: Alberto Libombo, tel. +258 21 450 500