Soma ibirimo

LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Icyo twavuga kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Icyo twavuga kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Amateka y’Abahamya ba Yehova muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye mu mwaka ya 1870 igihe Charles Taze Russell n’abo bari bafatanyije batangiraga kwiga Bibiliya. Imyaka mike yakurikiyeho, batangiye gusohora ibitabo, bashinga n’umuryango waje kwitwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, wari ufite ikicaro ahitwa Allegheny, muri Penisilivaniya.

Abahamya ba Yehova bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bafite umudendezo mu by’idini. Icyakora mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abategetsi batari babasobanukiwe neza hamwe n’abayobozi b’amadini b’abahezanguni barabarwanyije cyane. Urugero nko mu myaka ya 1930 na 1940, Abahamya ba Yehova baburanye imanza nyinshi baharanira uburenganzira bwabo. Abaporisi bafataga Abahamya babaziza kubwiriza, abanyeshuri b’Abahamya bakirukanwa bazira kutaramutsa ibendera, kandi inkiko zo muri icyo gihugu zigakatira igifungo abasore b’Abahamya bazira ko banze kujya mu gisirikare. Amaherezo, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwarenganuye Abahamya ba Yehova.

Kugeza ubu, Abahamya bo muri icyo gihugu batsinze imanza 50 zagejejwe muri urwo rukiko. Nanone bagiye batsinda mu zindi nkiko, urugero nko mu bibazo birebana n’uburenganzira bw’umurwayi, uburenganzira bwo kurera abana, ivangura mu bijyanye n’akazi n’ibindi. Kuba baratsinze izo manza, byagize uruhare miterere y’itegeko nshinga ry’icyo gihugu, uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, ubw’itangazamakuru, ubwo guteranira hamwe, n’ubwo kujya mu idini umuntu ashaka. Uretse n’ibyo kandi, byagize ingaruka zikomeye ku myanzuro yagiye ifatwa n’inkiko zikomeye zo hirya no hino ku isi.