Soma ibirimo

JEWORUJIYA

Icyo twavuga kuri Jeworujiya

Icyo twavuga kuri Jeworujiya

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera muri Jeworujiya kuva mu wa 1953. Bafite ubuzima gatozi kandi basenga Imana nta nkomyi. Icyakora hari ibibazo bagifite.

Hagati y’umwaka wa 1999 n’uwa 2003, abanyamadini b’intagondwa bagiye bakorera Abahamya ba Yehova ibikorwa by’urugomo. Abo bagizi ba nabi barushijeho gukaza umurego bitewe n’uko inzego zishinzwe umutekano zitigeze zibahana. Hagati aho, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko yatumye Umuryango wari uhagarariye Abahamya mu mategeko wamburwa ubuzima gatozi, bituma barushaho kugirirwa nabi. Abahamya bagejeje ibirego bitandatu mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kugira ngo rubarenganure. Mu mwaka wa 2007 n’uwa 2014, urwo rukiko rwanenze guverinoma y’icyo gihugu bitewe n’uko itagira icyo ikora ku bikorwa by’abo banyamadini b’abanyarugomo, kandi ngo ibahane nta kubogama. Mu mwaka wa 2015, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko guverinoma ya Jeworujiya yarenganyije Abahamya ba Yehova igihe yamburaga ubuzima gatozi imiryango bakoresha mu rwego rw’amategeko mu mwaka wa 2001.

Kuva mu mwaka wa 2004, ibikorwa by’urugomo Abahamya ba Yehova bakorerwaga byaragabanutse. Bakomeje gukora umurimo wabo kandi bubaka Amazu y’Ubwami menshi. Icyakora, hari igihe abantu bajya babagabaho ibitero kandi bakabahohotera. Icyo kibazo cyarushijeho gukomera kubera ko abayobozi badahana abantu bakoze ibyo bikorwa. Abahamya biteze ko guverinoma ya Jeworujiya izubahiriza ibyo urukiko rw’u Burayi rwavuze, igakora iperereza kuri ibyo bikorwa by’urugomo kandi igahana ababigizemo uruhare.