Soma ibirimo

Inzu yangiritse muri Indoneziya

19 MATA 2021
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Indoneziya na Timor y’Iburasirazuba byibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Seroja

Indoneziya na Timor y’Iburasirazuba byibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Seroja

Aho byabereye

Mu burasirazuba bw’ibirwa bya Nusa Tenggara mu gace k’iburasirazuba bwa Indoneziya no muri Timor y’Iburasirazuba

Ikiza

  • Ku itariki ya 4 Mata 2021, inkubi y’umuyaga yiswe Seroja yashenye ibintu byinshi ikura n’abantu mu byabo

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Abantu bagera kuri 236 bakuwe mu byabo

Ibyangiritse

Muri Indoneziya

  • Inzu 45 zarangiritse bidakabije

  • Inzu 8 zarangiritse cyane

  • Inzu z’Ubwami 3 zarangitse bidakabije

Muri Timor y’Iburasirazuba

  • Inzu 19 zarangiritse bidakabije

  • Inzu 10 zarangiritse cyane

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Muri Indoneziya hashyizweho Komite y’Ubutabazi yari ishinzwe gutanga ubufasha bukenewe. Iyo komite yashyizeho gahunda yo gusana Amazu y’Ubwami yangiritse n’andi mazu yangiritse cyane

  • Abagenzuzi b’Uturere bahaye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’icyo kiza

  • Nyuma gato y’icyo kiza, abasaza b’amatorero bahise bashakira amacumbi abavandimwe na bashiki bacu bakuwe mu byabo. Nanone abasaza batanze ibyokurya, amazi n’ibindi byari bikenewe. Bashyizeho na gahunda yo gusukura amazu yari yangiritse

  • Muri Timor y’Iburasirazuba na ho, abasaza bari batangiye gahunda yo gusukura amazu yangiritse, gutanga ibyokurya n’ibindi bintu ku bari babikeneye. Nanone abasaza bashakiye amacumbi y’agateganyo abari bakuwe mu byabo

  • Ibikorwa byose by’ubutabazi byakozwe ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Twishimira ubufasha Yehova atanga binyuze ku “murimo” w’itorero rya gikristo.—2 Abakorinto 9:13.