Soma ibirimo

6 UGUSHYINGO 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Gutangaza ubutumwa bwiza mu marushanwa y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru w’abagore cyateguwe na FIFA

Gutangaza ubutumwa bwiza mu marushanwa y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru w’abagore cyateguwe na FIFA

Ku itariki ya 20 Nyakanga 2023, abantu barenga miliyoni ebyiri bitabiriye amarushanwa y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru w’abagore cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi, FIFA, yabereye mu mijyi itandukanye yo muri Ositaraliya no muri Nouvelle-Zélande. Mu gihe ayo marushanwa yamaze cyose abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 1.200, bifatanyije muri gahunda yihariye yo kubwiriza yabereye mu mijyi icyenda yo muri ibyo bihugu byombi. Abantu bagera kuri 18 basabye kwiga Bibiliya.

Ku kagare kari mu mujyi wa Sydney muri Ositaraliya, haje abakobwa babiri bari baturutse mu Buhindi, babonye icyapa kivuga ko kwiga Bibiliya ari ubuntu, maze begera bashiki bacu bari kuri ako kagare. Babajije abo bashiki bacu aho bajya bajya kwigira ayo masomo ya Bibiliya. Abo bashiki bacu babasobanuriye ko iyo twigisha Bibiliya buri muntu tumwigisha ukwe. Bashiki bacu basobanuriye abo bakobwa ko bashobora gukoresha code iri ku gatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, maze bagasaba gusurwa. Abo bakobwa bombi bahise buzuza fomu isabirwaho gusurwa iri ku rubuga kandi buri wese bahise batangira kumwigisha Bibiliya.

Hari umugabo n’umugore we b’Abahamya bo mu mujyi wa Brisbane muri Ositaraliya, bafashije umukobwa wasaga n’uwayobye. Uwo mukobwa yababwiye ko yarimo agerageze gushaka hotel yabagamo ariko ko yayibuze. Uwo muryango wamwemereye ko ugiye kumfasha kuyishaka. Igihe barimo bagendana yababwiye ko yari yaturutse muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Yatunguwe no kumva ko uwo muryango na wo wigeze kuba muri icyo gihugu. Ibyo byatumye baganira bisanzuye kandi bahana aderesi. Nyuma yaho uwo muryango wamutembereje mu mujyi hose kandi uboneraho uburyo bwo kumubwiriza. Uwo mukobwa amaze gusubira mu gihugu cye yemeye ko bamwigisha Bibiliya.

Mu mujyi wa Auckland, muri Nouvelle-Zélande, mushiki wacu witwa Terina yaganiriye n’abasekirite babiri bavugaga Igipunjabi, barindaga umutekano wa parikingi. Hari undi musekirite na we wavugaga Igipunjabi wahise aza, abaca mu ijambo maze atagira kuvugisha bagenzi be mu Gipunjabi. Mushiki wacu yamubajije niba kuba ari kuganiriza bagenzi be bari no mu kazi byamubabaje. Uwo mushiki wacu yatunguwe n’uko uwo musekirite yambwiye ko yarimo asemurira abo bagabo bandi. Yongeyeho ati: “Barimo bambaza icyo Bibiliya ari cyo kandi nababwiye ko ari igitabo cyaturutse ku Mana. Ese nababwiye ibiri byo?” Terina amaze kubwira uwo mugabo ko ibyo yavuze ari ukuri, yaberetse uko buri wese yasaba kwiga Bibiliya akoresheje urubuga rwa jw.org, mu rurimi rwe kavukire.

Umugabo witwa Nicholas, wari waturutse muri Kolombiya, yaje ku kagare kariho ibitabo mu mujyi wa Brisbane muri Ositaraliya, maze abaza abavandimwe ibyerekeranye n’amateraniro yacu. Yabasobanuriye ko mama we na nyirakuru ari Abahamya ba Yehova kandi ko bajyaga bamutera inkunga yo kujya mu materaniro. Abavandimwe bari kuri ako kagare bakoze uko bashoboye kose ngo bamuhuze n’Abahamya bo mu itorero rikoresha Icyesipanyoli. Mu gihe kitageze ku isaha imwe, umuvandimwe uvuga Icyesipanyoli yahamagaye Nicholas maze bashyiraho gahunda y’uburyo azaterana ikoraniro ry’iminsi itatu rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze Kwihangana.”

Twishimira ko abavandimwe na bashiki bacu bo muri Ositaraliya no muri Nouvelle-Zélande babonye uburyo bwo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ‘bamurika bameze nk’imuri,’ muri icyo gikombe cy’isi.—Abafilipi 2:15.