Soma ibirimo

Isengesho ry’umugore ufite ubumuga bwo kutabona ryarashubijwe

Isengesho ry’umugore ufite ubumuga bwo kutabona ryarashubijwe

 Umuhamya wa Yehova witwa Yanmei, wo muri Aziya yafashije umugore ufite ubumuga bwo kutabona witwa Mingjie kwambuka umuhanda. a Mingjie yaramushimiye aramubwira ati: “Urakoze, Imana iguhe umugisha.” Yanmei yahise abaza Mingjie niba bakongera kubonana kugira ngo amwigishe Bibiliya. Mingjie yamushubije ko yasengaga buri munsi, asaba Imana kumenya idini ry’ukuri. Kuki yasengaga atyo?

 Mingjie yavuze ko kuva mu mwaka wa 2008, hari inshuti ye na yo ifite ubumuga bwo kutabona yamutumiye mu idini ry’abafite ubumuga. Mingjie amaze kumva ibyo umupadiri yigishaga yamubajije igitabo yakuyemo ibyo yabigishije. Uwo mupadiri yamubwiye ko ari Bibiliya, Ijambo ry’Imana. Mingjie yumvise ashaka gusoma Bibiliya. Yabonye Bibiliya y’Igishinwa iri mu nyandiko isomwa n’abatabona maze asoma imibumbe 32 mu mezi atandatu gusa. Amaze gusoma Bibiliya, yamenye ko inyigisho y’Ubutatu yigishwaga mu idini rye, ari ikinyoma kandi ko Imana ifite izina, ari ryo Yehova.

 Uko igihe cyagendaga gihita, ni ko Mingjie yababazwaga n’ibintu bibi yabonaga mu idini ryabo. Yabonye ko ibyo abantu basenganaga bakoraga byari binyuranye n’ibyo yasomaga muri Bibiliya. Urugero, abatabona babahaga ibyokurya byasigaye mu gihe abandi babahaga ibyiza. Mingjie yababajwe n’ako karengane, maze atangira gushakisha irindi dini yajyamo. Iyo ni yo mpamvu yasengaga Imana ayisaba kumenya idini ry’ukuri.

 Kuba Yanmei yaragiriye neza Mingjie byatumye yemera ko amwigisha Bibiliya. Nyuma yaho yatangiye no kuza mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Mingjie yaravuze ati: “Sinzibagirwa igihe najyaga mu materaniro bwa mbere. Abantu bose banyakiranye urugwiro. Byankoze ku mutima cyane. Nubwo ntabona, nishimiye urukundo rwaharangwaga.”

 Mingjie yakomeje kujya mu materaniro buri gihe. Yumvaga ashaka kuririmba indirimbo z’Ubwami ariko kubera ko nta gitabo k’indirimbo cyo mu nyandiko isomwa n’abatabona yagiraga, ntibyamworoheraga. Ubwo rero, abagize itorero baramufashije maze abona icyo gitabo. Bamaze amasaha 22 bandika indirimbo 151 mu nyandiko isomwa n’abatabona. Muri Mata 2018, Mingjie yatangiye kubwira abandi ibyo yigaga, kandi buri kwezi akajya amara amasaha 30 abwiriza.

Kwandika igitabo ugishyira mu nyuguti z’abatabona, ni akazi katoroshye

 Yanmei yafashe amajwi ibibazo n’imirongo yo muri Bibiliya bigenewe abifuza kubatizwa byo mu gitabo Turi Umuryango ukora ibyo Yehova ashaka kugira ngo amufashe kwitegura kubatizwa. Muri Nyakanga 2018, Mingjie yarabatijwe. Yaravuze ati: “Nakozwe ku mutima n’urukundo abavandimwe na bashiki bacu bangaragarije mu gihe k’ikoraniro. Dusoza iryo koraniro narishimye cyane ku buryo narize, kuko ryarangiye nange mbaye umwe mu bagize idini ry’ukuri” (Yohana 13:34, 35). Ubu Mingjie yiyemeje kuba umupayiniya w’igihe cyose, kugira ngo agaragarize abandi urukundo nk’urwo yaragaragarijwe.

a Amazina yarahinduwe.