Soma ibirimo

Bakomeje kubwiriza mu gihe k’icyorezo

Bakomeje kubwiriza mu gihe k’icyorezo

 Muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, abavandimwe na bashiki bacu bahinduye uburyo bakoramo umurimo wo kubwiriza kugira ngo bakomeze kugeza ku bandi ubutumwa buhumuriza. Aho kugira ngo bage kubwiriza mu ruhame cyangwa ku nzu n’inzu, basigaye bakoresha cyane terefone n’amabaruwa a bageza ubutumwa ku bandi. Abantu benshi bishimiye imihati yashyizweho kandi Yehova yabahaye umugisha (Imigani 16:3, 4). Reka turebe zimwe mu ngero z’ibyabaye.

 Mbere y’uko icyorezo gitera, hari umugore ukiri muto Helen yajyaga akunda gusura, kandi akamusaba kumwigisha Bibiliya. Uwo mugore ntiyigeze abyemera. Nubwo atigeze abyemera, umunsi umwe mbere y’uko icyorezo gitangira, Helen yahaye uwo mugore Bibiliya n’igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? Mu gihe k’icyorezo, Helen yongeye kubaza wa mugore niba yakwiga Bibiliya, anamusobanurira ko basigaye bigisha abantu bakoresheje terefone. Icyo gihe bwo, wa mugore yarabyemeye. Rwose yishimiye ibiganiro bagiranye kandi yahise asaba Helen ko bajya biga buri munsi. Nanone uwo mugore yatangiye kujya mu materaniro buri gihe akoresheje terefone. Ikindi gishimishije nanone, ni uko ashyira mu bikorwa ibyo yiga kandi akabibwira abandi.

 Hari Abahamya bo mu itorero rimwe bandikiye amabaruwa abaporisi bo mu gace kabo babashimira akazi bakora. Abaporisi batunguwe no kubona ayo mabaruwa. Umuporisi yabwiye umusaza w’itorero witwa Jefferson ati: “Nge nari nzi ko Abahamya ba Yehova badakunda abaporisi.” Jefferson yamusobanuriye ko ibyo atari byo. Abo baporisi bishimiye cyane ayo mabaruwa ku buryo bayamanitse aho abantu bose bayabona. Undi muporisi yaravuze ati: “Ibi bishobora kuzafasha abandi guha agaciro akazi dukora.”

 Edna na Ednalyn bombi ni abapayiniya b b’igihe cyose. Ntibashoboraga gukurikirana amateraniro kuri videwo kubera ko nta interineti bagiraga iwabo mu rugo. Bahamagaye umugore baturanye utari Umuhamya, bamubaza niba yabaha interineti maze bakajya bafatanya kuyishyura. Uwo mugore yabemereye kubaha interineti ku buntu. Edna na Ednalyn baramutumiye ngo aze mu materaniro, maze arabyemera. None ubu uwo mugore, umuhungu we n’abuzukuru be babiri b’abakobwa bigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi baza mu materaniro buri gihe.

 Abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace batumiye abaturanyi babo, abakozi bakorana n’abandi ngo baze gutega amatwi disikuru y’abantu bose yari gutangwa, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Ellaine ukora ku bitaro byo muri ako gace, yabanje gutinya gutumira abo bakorana. Yatekereje ko bamwe mu ba dogiteri bakorana bashobora kuba badakunda Abahamya. Icyakora, yaboherereje ubutumire akoresheje mesaje. By’umwihariko hari umugabo n’umugore b’abadogiteri, Ellaine yibazaga niba yabatumira. Amaze kubitekerezaho yarasenze, nuko aboherereza ubutumire. Umugore yaramushubije ati: “Noneho ushaka kumpindura Umuhamya?” Ellaine yamubwiye ko amateraniro yacu atagenewe Abahamya gusa, ahubwo ko buri wese aba ayatumiwemo. Umunsi wakurikiyeho, Ellaine yatunguwe no kubona uwo mugore n’umugabo we baza mu materaniro kandi binjiye kuri zoom hakiri kare. Ellaine yaravuze ati: “Mbere y’uko amateraniro arangira, uwo mugore yanyandikiye mesaje, ati: ‘Ni ubwa mbere nje mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, yari meza, nayakunze cyane. Warakoze kuntumira.’”

Ellaine

 Ellaine yatumiye mu materaniro abadogiteri 20 kandi yishimiye kumenya ko 16 muri bo baje mu materaniro. Yasubiyemo amagambo intumwa Pawuloyavuze, agira ati: “Nishimiye ko ‘Imana yacu yampaye gushira amanga’ kugira ngo ngeze ‘ubutumwa bwiza bwayo’ ku bakozi dukorana.”—1 Abatesalonike 2:2.

 Iki cyorezo cyatumye ubuzima bugorana kuri buri wese. Icyakora abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino bakomeje kugira ibyishimo no kurangwa n’ikizere. Kandi bakoze uko bashoboye kose ngo bahumurize abandi kandi banabafashe.—Ibyakozwe 20:35.

a Abahamya ba Yehova bakora umurimo wabo bakurikije amabwiriza agengwa n’amategeko arebana no kubika amakuru.

b Umupayiniya ni umubwiriza umara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza.