Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

“Hari ibibazo byinshi nibazaga”

“Hari ibibazo byinshi nibazaga”
  • Igihe yavukiye: 1976

  • Igihugu: Hondurasi

  • Kera: Nari pasiteri

IBYAMBAYEHO

 Navukiye mu mugi wa La Ceiba muri Hondurasi, ndi bucura mu bana batanu, kandi ni nge muhungu wenyine mu bana tuvukana. Ni nange ufite ubumuga bwo kutumva mu muryango wacu. Twari dutuye ahantu hateje akaga kandi twari dukennye cyane. Ibintu byarushijeho kuba bibi igihe data yapfaga azize impanuka yo ku kazi, icyo gihe nkaba nari mfite imyaka ine gusa.

 Mama yakoraga uko ashoboye kose ngo atwiteho nge na bashiki bange, ariko si ko buri gihe yabonaga amafaranga yo kungurira imyenda. Ndibuka ko mu gihe k’imvura, nicwaga n’imbeho kubera kubura imyenda yo kwifubika.

 Maze gukura, nize ururimi rw’amarenga rukoreshwa muri Hondurasi, bikamfasha gushyikirana na bagenzi bange bafite ubumuga bwo kutumva. Gusa mama na barumuna bange ntibari bazi urwo rurimi; bakoraga utumenyetso duke kugira ngo tubashe gushyikirana. Icyakora mama yarankundaga, kandi yakoraga uko ashoboye kose ngo andinde ibintu byanteza akaga. Yacaga amarenga make yari azi, akangira inama y’uko nakwirinda kunywa itabi n’inzoga. Nshimishwa n’uko ibyo byandinze ingeso mbi.

 Nkiri muto, mama yakundaga kunjyana mu Kiliziya. Gusa sinumvaga ibyavugirwagamo kuko nta muntu wansemuriraga mu marenga. Byageze aho birandambira, ku buryo maze kugira imyaka icumi naretse kujyayo. Icyakora nifuzaga kurushaho kumenya Imana.

 Mu mwaka wa 1999, maze kugira imyaka 23, hari umugore twahuye wari uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wo mu idini ry’ivugabutumwa. Yanyigishije ibintu bike byo muri Bibiliya n’Ururimi rw’Amarenga rukoreshwa muri Amerika. Ibyo yanyigishije narabikunze cyane, bituma niyemeza kuba pasiteri. Nyuma yaho nimukiye muri Poruto Riko gukurikira amasomo yo mu rwego rw’idini agenewe abantu bafite ubumuga bwo kutumva. Igihe nagarukaga iwacu mu mugi wa La Ceiba mu mwaka wa 2002, nashinze idini ry’abafite ubumuga bwo kutumva, mbifashijwemo na zimwe mu nshuti zange. Umwe muri izo nshuti ni Patricia, ari na we waje kuba umugore wange.

 Mu rusengero nigishaga nkoresheje ururimi rw’amarenga yo muri Hondurasi, nkereka abantu amafoto agaragaza inkuru zo muri Bibiliya, nk’uko abandi bapasiteri babigenza. Rimwe na rimwe nasuraga abandi bantu bafite ubumuga bwo kutumva bo mu migi yo hafi y’iwacu, kugira ngo numve ibibazo byabo kandi mbatere inkunga. Nigeze no kujya muri Amerika no muri Zambiya mu murimo w’ivugabutumwa. Ariko mvugishije ukuri, sinavuga ko nari nsobanukiwe neza Bibiliya. Nabigishaga ibyo nange nabaga narumvanye abandi, n’ibyo nabonaga kuri ya mafoto. Namwe murumva ko hari ibibazo byinshi nibazaga.

 Umunsi umwe, hari abantu bo mu idini ryange batangiye gukwirakwiza amazimwe bambeshyera. Bavugaga ko ndi umusinzi kandi ko nca inyuma umugore wange. Ibyo bintu byarambabaje cyane. Bidatinze, nge na Patricia twavuye muri iryo dini.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Ge na Patricia, Abahamya ba Yehova bari baradusuye inshuro nyinshi ariko tukabirukana. Icyakora igihe twavaga muri rya dini, Patricia yatangiye kwiga Bibiliya, abifashijwemo n’umugabo n’umugore b’Abahamya, ari bo Thomas na Liccy. Nubwo bo bavugaga, natangajwe no kuba bari bazi amarenga. Bidatinze, nange natangiye kwiga Bibiliya.

 Twamaze amezi runaka twiga dukoresheje amarenga yo muri Amerika. Icyakora igihe bamwe mu nshuti zacu batubwiraga ko Abahamya ari idini rishingiye ku bantu runaka, twanze ko bakomeza kutwigisha. Nubwo Thomas yampaga ibihamya bifatika bigaragaza ko ibyo atari ukuri, sinizeye ibyo yambwiraga.

 Amezi make nyuma yaho, ubwo Patricia yagiraga ibibazo byo kwiheba, yasenze Imana ayisaba ko Abahamya ba Yehova bakongera kumusura. Bidatinze, umuturanyi wacu wari Umuhamya wa Yehova yaje gusura Patricia, amutuma kuri Liccy ngo azaze kumusura. Liccy yagaragaje ko ari nshuti nziza. Yasuraga Patricia buri cyumweru, akamutera inkunga, kandi akamwigisha Bibiliya. Ariko nari ngishidikanya ku Bahamya.

 Mu mwaka wa 2012, Abahamya ba Yehova bagize gahunda yihariye yo kwereka abantu videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese wifuza kumenya ukuri?” Liccy yaduhaye iyo videwo. Nkiyireba, natangajwe no kubona ko inyinshi mu nyigisho nigishaga, urugero nk’umuriro w’iteka, kudapfa k’ubugingo, zose zitaboneka muri Bibiliya.

 Mu cyumweru cyakurikiyeho, nagiye ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova gushaka Thomas. Namubwiye ko nashakaga kwigisha Bibiliya abantu bafite ubumuga bwo kutumva, ariko nkabikora ntari Umuhamya wa Yehova. Nari mfite intego yo gushinga irindi dini ritari nka rya rindi ry’abafite ubumuga bwo kutumva. Thomas yanshimiye ko nari mfite ishyaka ryo gukora ibyiza, ariko anyereka amagambo yo mu Befeso 4:5, agaragaza ko abagize itorero rya gikristo bagomba kuba bunze ubumwe.

 Nanone Thomas yampaye videwo ivuga ngo: “Abahamya ba Yehova bagaragaje ukwizera”, Igice cya 1, mu rurimi rw’amarenga yo muri Amerika. Iyo videwo yagaragazaga uko itsinda ry’abantu ryasuzumye Bibiliya ribyitondeye kugira ngo risobanukirwe inyigisho z’ibanze zirimo. Igihe narebaga iyo videwo, narushijeho kwiyumvisha uko abo bantu bari bameze. Icyo gihe nange narimo nshakisha ukuri. Iyo videwo, ni yo yanyemeje ko Abahamya ba Yehova bigisha inyigisho z’ukuri, kuko ibyo bigisha byose biba bishingiye kuri Bibiliya. Ubwo rero nongeye kwiga Bibiliya, maze mu mwaka wa 2014, nge na Patricia turabatizwa.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Abahamya ba Yehova ndabakunda cyane kuko bakora uko bashoboye ngo babe abantu bera nk’uko Imana ari iyera. Nasanze Abahamya bavuga amagambo meza kandi bakabana neza na bagenzi babo. Baharanira amahoro kandi barashyigikirana. Abahamya ba Yehova bunze ubumwe kandi bose bigisha ukuri ko muri Bibiliya, uko igihugu baba bakomokamo cyaba kiri kose cyangwa uko ururimi bavuga rwaba ruri kose.

 Nishimiye kumenya icyo Bibiliya yigisha. Urugero namenye ko Yehova ari Imana Ishoborabyose akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga. Akunda abantu bose, ari abumva n’abafite ubumuga bwo kutumva. Nshimishwa no kumenya ko Yehova ankunda. Namenye ko isi izahinduka paradizo, kandi ko tuzabaho iteka dufite ubuzima buzira umuze. Si nge uzarota icyo gihe kigera!

 Ubu nge na Patricia, dukunda kubwira abandi bafite ubumuga bwo kutumva ibyerekeye Bibiliya. Twigisha Bibiliya abantu twasengeraga hamwe muri rwa rusengero twahozemo. Singishidikanya ku byo nigisha nk’uko byari bimeze igihe nari pasiteri. Kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova byatumye mbona ibisubizo by’ibibazo byose nibazaga.