Soma ibirimo

Ubutumwa bwiza bugera ku basare

Ubutumwa bwiza bugera ku basare

Ku isi hose hari abantu basaga miriyoni n’igice bibera mu nyanja. None se ko abasare bahora bava ku cyambu kimwe bajya ku kindi, Abahamya ba Yehova babigenza bate ngo babashe kubabwiriza ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya? Iyo ubwato bugeze ku cyambu, Abahamya batojwe bashaka uko bakwigisha Bibiliya ku buntu cyangwa bagaha ibitabo abasare n’abandi bakozi bo mu bwato mu rurimi bifuza.

Ibyo byageze ku ki? Umuhamya wa Yehova ubwiriza ku cyambu cya Vancouver muri Kanada witwa Stefano, yaravuze ati: “hari abantu batekereza ko abasare bose baba ari abantu b’abarakare. Nubwo hari abameze batyo, abenshi duhura na bo baba bicisha bugufi kandi bashaka kumenya Imana. Bakunze kutwakira neza kuko abenshi baba bemera Imana kandi bashaka ko yabaha imigisha.” Kuva muri Nzeri 2015 kugeza muri Kanama 2016, Abahamya ba Yehova bo muri Vancouver honyine babwirije abasare inshuro zisaga 1.600. Abakozi bo mu mato benshi bafashe ibitabo bibarirwa mu bihumbi mu ndimi nyinshi kandi abagera ku 1.100 batangiye kwiga Bibiliya.

Bigenda bite se iyo hari uwifuza gukomeza kwiga Bibiliya?

Kubera ko Abahamya babwiriza ku byambu byo hirya no hino ku isi, abakozi bo mu mato bifuza gukomeza kwiga Bibiliya, basaba ko Abahamya babasura ku cyambu bazajyaho ubutaha. Urugero, muri Gicurasi 2016 Abahamya bahuye na Warlito wari uhagarariye abatetsi bo mu bwato. Bamweretse videwo ivuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya? maze bamutangiza ikigisho cya Bibiliya bakoresheje agatabo Ubutumwa bwiza buruka ku Mana. Warlito yishimiye ko Abahamya bamusuye kandi yifuzaga gukomeza kwiga Bibiliya; icyakora ubwato yarimo bwari bugiye ku cyambu cyo muri Burezili kitwa Paranaguá.

Igihe ubwato yakoragamo bwageraga i Paranaguá hashize ukwezi, Warlito yatangajwe no kubona Abahamya babiri bo muri Burezili bageze kuri ubwo bwato bamushakisha kandi bazi izina rye. Bamubwiye ko bagenzi babo bo muri Vancouver bari bababwiye ko yifuzaga gusurwa. Warlito yashimishijwe cyane no kubona Abahamya bo muri Burezili kandi abashimira cyane ibyo bamukoreye. Yemeye ko azakomeza kwigana Bibiliya n’Abahamya ku cyambu cyose azajya ageraho.