Soma ibirimo

Ibirori byahuje abasangwabutaka bo muri Amerika byabereye mu mugi wa New York

Ibirori byahuje abasangwabutaka bo muri Amerika byabereye mu mugi wa New York

Abantu benshi batekereza ko abasangwabutaka bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batuye ahanini mu midugudu y’abasangwabutaka iri mu byaro. Nyamara abarenga 70 ku ijana batuye mu migi. Guhera ku itariki ya 5 kugeza ku ya 7 Kamena 2015, i New York, umugi munini muri Amerika, habereye ibirori byahuje abasangwabutaka bose byari bifite insanganyamatsiko ivuga ngo “Tumenye amahanga.” * Igihe bamwe mu Bahamya ba Yehova bo muri New York bamenyaga ko ibyo birori bizaba, bahise bashyiraho gahunda yo kuzabyitabira. Kubera iki?

Abahamya ba Yehova bahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zibariwa mu magana, muri zo hakaba harimo izivugwa n’abasangwabutaka bo muri Amerika urugero nk’igisikisika, ikidakota, igihopi, ikimohaku, ikinavajo, icyodawa n’igikiri. Ni yo mpamvu muri ibyo birori, Abahamya bateguye ameza n’utugare turiho ibitabo, hakaba harimo n’agatabo kavuga uko twakwiringira Umuremyi (Vous pouvez faire confiance au Créateur!).

Nanone urubuga rwacu ruriho ibyafashwe amajwi na videwo biboneka muri izo ndimi hafi ya zose. Muri ibyo birori Abahamya beretse abashyitsi zimwe muri izo videwo kandi babumvisha ibyafashwe amajwi. Abo bashyitsi babonye ko abandi bantu bari bitabiriye ibyo birori bari bazanye ibyapa, ibitabo n’ibindi bintu biri mu cyongereza n’icyesipanyoli gusa.

Abenshi mu bitabiriye ibyo birori bashimishijwe cyane no kubona inyandiko na za videwo byahinduwe mu ndimi zabo kavukire zo muri Amerika kandi bashimishwa no kuba twigisha abantu benshi Bibiliya, baba abatuye mu midugudu y’abasangwabutaka cyangwa mu migi. Igihe umwe mu bari bayoboye ibyo birori yamenyaga ibijyanye n’umurimo wacu, yadusabye ko twamwigisha Bibiliya agira ati “ntegerezanyije amatsiko igihe muzansura, mukanyigisha Bibiliya.”

Umugabo n’umugore b’abasangwabutaka babana n’ubumuga bwo kutumva begereye aho Abahamya bamurikiraga ibitabo, ariko nta n’umwe wabashije kuvugana na bo. Nyuma y’aho gato, haje Umuhamya wize ururimi rw’amarenga. Yamaze iminota igera kuri 30 aganira n’uwo mugabo n’umugore we, kandi yababwiye aho ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova bakoresha ururimi rw’amarenga mu gace kabo rizabera.

Abahamya ba Yehova barenga 50 bifatanyije muri iyo gahunda yo kwigisha Bibiliya kandi batanze ibitabo na za videwo bisaga 150 muri ibyo birori byamaze iminsi itatu.

^ par. 2 Umuhanga mu by’imibanire y’abantu witwa William K. Powers yavuze ko muri iki gihe ibirori nk’ibyo “biba byiganjemo abagabo, abagore n’abana bagenda baririmba kandi babyina.”​—Ethnomusicology, Nzeri 1968, ipaji ya 354.