Soma ibirimo

Babwiriza mu midugudu ituriye uruzi rwa Xingu

Babwiriza mu midugudu ituriye uruzi rwa Xingu

Mu ntangiriro za Nyakanga 2013, Abahamya ba Yehova 28 bo muri Burezili bahagurutse mu mugi wa São Félix do Xingu berekeza mu turere dutuwe n’abasangwabutaka b’Abakayapo n’Abayuruna. Bafashe ubwato bwa metero 15 bazamuka mu ruzi rwa Xingu rufite uburebure bw’ibirometero 2.092, rwiroha mu ruzi rwa Amazone mu majyaruguru.

Abo babwiriza bakoze urwo rugendo bagamije kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku baturage batuye mu midugudu ituriye urwo ruzi. Ku munsi wa gatatu, bageze mu mudugudu wa Kokraimoro. Abantu baho babakiriye neza babasekera kandi babagaragariza umuco wo kwakira abashyitsi. Hari umugore wakoraga ibimenyetso byinshi nk’uwasaze. Umuturage wo muri ako gace wari ubayoboye yarababwiye ati “ibimenyetso akora ni ibyo kubabwira ngo ‘muze mwese, turifuza kubamenya mwese!’”

Abo Bahamya babwirije abantu bose, bamwe bababwiriza mu giporutugali abandi mu marenga. Amashusho meza y’amabara aboneka mu bitabo byacu bari bitwaje yarabafashije cyane, kandi abaturage benshi bo muri iyo midugudu bemeye ibitabo, cyane cyane agatabo kavuga ibyo gutega Imana amatwi (Écoutez Dieu).

Umupayiniya wa bwite utuye mu mugi wa São Félix do Xingu witwa Gerson, yavuze ukuntu umuturage umwe yakiriye Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya agira ati “yaracyitegereje cyane maze agifata n’amaboko yombi aragikomeza kandi ntiyashakaga kugishyira hasi.”

Abahamya ba Yehova batanze ibitabo, amagazeti n’udutabo bigera kuri 500, babiha abaturage baturiye urwo ruzi. Abaturage bo mu mudugudu wa Kawatire bateze amatwi bashishikaye isezerano rya Bibiliya ry’uko isi izahinduka paradizo. Umusangwabutaka wo mu bwoko bw’Abakayapo witwa Tonjaikwa yaravuze ati “ubanza muri paradizo abantu bazabaho nk’uko tubaho.”

Abantu benshi bo mu mugi wa São Félix do Xingu bari bazi iby’urwo rugendo. Mushiki wacu witwa Simone, na we wari muri abo babwiriza bakoze urwo rugendo, yavuze ko abantu bo mu mugi w’iwabo bari bamubwiye ko bashidikanya niba we na bagenzi be bari kwemererwa kujya muri iyo midugudu. Icyakora nta kibazo bigeze bahura na cyo. Simone yaravuze ati “batwakiriye neza, kandi bose twarababwirije.”