Soma ibirimo

Abahamya bita ku bafite ubumuga bwo kutumva bo muri Indoneziya

Abahamya bita ku bafite ubumuga bwo kutumva bo muri Indoneziya

Muri Indoneziya hari abantu babarirwa muri za miriyoni bafite ubumuga bwo kutumva hamwe n’abumva bigoranye. Abahamya ba Yehova bashyizeho gahunda yo kwiga ururimi rw’amarenga rwo muri Indoneziya kandi bakora n’imfashanyigisho za Bibiliya muri urwo rurimi kugira ngo bafashe abafite ubumuga bwo kutumva. Ibyo bintu byose bakoze byagize akamaro cyane.

Ikoraniro ryo mu rurimi rw’amarenga

Mu mwaka wa 2016, mu mugi wa Medan mu majyaruguru ya Sumatra, Abahamya ba Yehova bakoze ikoraniro ryo mu rurimi rw’amarenga rw’Ikinyandoneziya. Umuyobozi ukomeye ushinzwe umutekano wo muri ako gace yageze aho ikoraniro ryabereye maze ashimira Abahamya cyane kubera ko batanga inyigisho zabo ku buntu. Yashimishijwe cyane n’ibyo yabonye ku buryo yashatse no kwigana abari barimo baririmba indirimbo mu rurimi rw’amarenga.

Umugabo ushinzwe amazu Abahamya bakoreyemo ikoraniro yaravuze ati: “Mwateranye neza kandi mu mahoro. Nizeye ko muzakomeza gutegura ibikorwa nk’ibi bigamije gufasha abafite ubumuga bwo kutumva.” Nanone yongeyeho ko igihe nyiri ayo mazu yamenyaga ko amakoraniro azahabera azaba ari ay’abafite ubumuga bwo kutumva, yashatse uburyo yashimira Abahamya. Yahaye abari bateraniye aho bagera kuri 300 amafunguro ya saa sita ku buntu.

Abantu bishimiye videwo zo mu rurimi rw’amarenga

Abahamya ba Yehova basura abantu bafite ubumuga bwo kutumva kugira ngo babagezeho ubutumwa bwo muri Bibiliya. Akenshi Abahamya bakoresha videwo ziri mu rurimi rw’amarenga rw’ikinyandoneziya zigamije gufasha abantu kugira ubuzima bwiza kandi bufite intego.

Umuyobozi witwa Mahendra Teguh Priswanto uyobora ikigo kita ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva gikorera mu gace ka Semarang, mu mugi wa Java yaravuze ati: “Turabashimira cyane kubera umurimo mukora wo kwita ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva. Urugero, videwo ivuga ngo ‘umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo,’ izafasha abantu benshi. Mukomereze aho rwose.”

Babagaragariza urukundo

Umugore ufite ubumuga bwo kutumva witwa Yanti yashimishijwe n’ukuntu Abahamya ba Yehova bakora uko bashoboye kose bakabitaho. Yaravuze ati: “Abantu bakunze gusuzugura abafite ubumuga bwo kutumva, ariko Abahamya ba Yehova bo babagaragariza urukundo. Hari Abahamya benshi bize ururimi rw’amarenga kugira ngo bafashe abafite ubumuga bwo kutumva kumenya Umuremyi no kugira ubuzima bufite intego. Uburyo bitanga binkora ku mutima cyane.”

Yanti yaje kuba Umuhamya wa Yehova none ubu akora mu ikipi y’abahinduzi bahindura za videwo mu rurimi rw’amarenga rw’Ikinyandoneziya. Yaravuze ati: “Videwo dukora zifasha n’abantu batazi amarenga neza bakarushaho kuyamenya. Nanone zigisha abantu uko bagira ibyishimo n’uko bagira ubuzima bwiza.”