Soma ibirimo

Ubukwe bw’Abahamya ba Yehova buba bumeze bute?

Ubukwe bw’Abahamya ba Yehova buba bumeze bute?

 Ubukwe bw’Abahamya ba Yehova bukunze kuba ari umuhango woroheje ariko wiyubashye, utangwamo ikiganiro kigufi gishingiye kuri Bibiliya. Uwo muhango ushobora gukurikirwa n’ibirori byo kwakira abatumiwe, rimwe na rimwe hakaba harimo n’ibyokurya. a Yesu yigeze kujya mu birori nk’ibyo byari byabereye mu mugi w’i Kana, agitangira umurimo we.—Yohana 2:1-11.

 Ni ibiki bikorwa mu bukwe bw’Abahamya?

 Ikintu gikomeye gikorwa mu bukwe bw’Abahamya, ni ikiganiro k’iminota 30 gishingiye kuri Bibiliya. Icyo kiganiro gitangwa n’Umuhamya wa Yehova. Muri icyo kiganiro, abageni bagirwa inama zishingiye kuri Bibiliya zabafasha kubana akaramata, kugira urugo rwiza no gukomeza gukundana.—Abefeso 5:33.

 Mu bihugu byinshi, leta yemerera bamwe mu Bahamya ba Yehova gusezeranya abageni. Iyo ari uko bimeze, abageni barahira iyo cya kiganiro gishingiye kuri Bibiliya kiri hafi kurangira. Bashobora no kwambikana impeta. Hanyuma wa Muhamya wabasezeranyije avuga ko babaye umugabo n’umugore.

 Mu bindi bihugu ho, leta ni yo isezeranya abashaka gushyingirwa. Ibyo bikorwa hasigaye igihe gito ngo hatangwe cya kiganiro gishingiye kuri Bibiliya. Iyo umusore n’umukobwa batavuze indahiro zabo imbere y’ubuyobozi, bashobora kurahira icyo kiganiro kiri hafi kurangira. Iyo babikoreye mu buyobozi, bashobora guhitamo kuzisubiramo, ariko bakazivuga nk’aho byamaze kuba. Icyo kiganiro gisozwa n’isengesho ryo gusabira umugisha uwo muryango mushya.

 Ubukwe bw’Abahamya bubera he?

 Abahamya benshi bahitamo gukorera ubukwe mu Nzu y’Ubwami, iyo ihari. b Iyo hari ibirori byo kwakira abatumiwe biteganyijwe, bishobora kujya kubera ahandi.

 Ni ba nde bataha ubwo bukwe?

 Iyo uwo muhango wabereye ku Nzu y’Ubwami abantu bose baba bashobora kuwuzamo, ari Abahamya n’abatari bo. Iyo abageni bateganyije kwakira abatumiwe, ni bo bahitamo abajya muri ibyo birori.

 Abatumiwe bagomba kwambara bate?

 Nubwo mu bukwe bwabereye ku Nzu y’Ubwami nta myambarire yihariye abantu bategetswe kwambara, Abahamya ba Yehova bagerageza gukurikiza inama zo muri Bibiliya, zibasaba kwambara mu buryo bwiyubashye kandi bushyize mu gaciro. Biba byiza iyo buri wese mu baje muri ubwo bukwe akurikije izo nama (1 Timoteyo 2:9). Uko ni na ko bigenda mu birori byo kwakira abashyitsi, iyo byateganyijwe.

 Ese abatumiwe bashobora gutanga impano?

 Bibiliya itugira inama yo kugira ubuntu (Zaburi 37:21). Abahamya ba Yehova bashimishwa no guhana impano mu bukwe (Luka 6:38). Ariko birinda gusaba abaje mu bukwe gutanga impano, cyangwa ngo basomere amazina y’abazitanze mu bukwe (Matayo 6:3, 4; 2 Abakorinto 9:7; 1 Petero 3:8). Ibyo byaba bidahuje n’ibyo Bibiliya ivuga kandi bishobora gutuma bamwe mu batashye ubukwe bumva bakozwe n’isoni.

 Ese bakora umuhango wo kuzamurira ibirahuri rimwe?

 Oya. Ibyo Abahamya ba Yehova ntibabikora kuko bifitanye isano n’idini ry’ikinyoma. c Abahamya bifuriza abageni kuzagira urugo rwiza, ariko ntibabikora binyuze mu gukora uwo muhango.

 Ese gutera umuceri abageni cyangwa udupapuro birakorwa?

 Oya. Mu bihugu bimwe na bimwe, hari abatera abageni umuceri cyangwa udupapuro n’ibindi bimeze nka byo. Baba bumva ko ibyo bizatuma abageni bagira urugo rwiza rurangwa n’ibyishimo. Ariko Abahamya ba Yehova ntibakora imigenzo yose ifitanye isano n’ubupfumu. Iyo migenzo ikubiyemo kwifurizanya amahirwe. Ibyo binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga.—Yesaya 65:11.

 Ese haba hari ibyokurya n’ibyokunywa?

 Umuhango ubera ku Nzu y’Ubwami ntuba urimo ibyokurya n’ibyokunywa. Iyo abageni bateganyije ko habaho ibirori byo kwakira abatumiwe, bikorerwa ahandi maze bakabaha ibyokurya n’ibyokunywa (Umubwiriza 9:7). Iyo abageni bahisemo gutanga inzoga, zinyobwa mu rugero kandi zigahabwa abo amategeko abyemerera gusa.—Luka 21:34; Abaroma 13:1, 13.

 Ese umuzika n’imbyino biba byemewe?

 Iyo abageni bakiriye abatumirwa bashobora guhitamo gukoresha umuzika n’imbyino (Umubwiriza 3:4). Bahitamo umuzika ukwiriye ushobora gushimisha buri wese, kandi uhuje n’umuco w’aho ubukwe bwabereye. Umuhango w’ubukwe ubera ku Nzu y’Ubwami, uba urimo indirimbo zishingiye kuri Bibiliya.

 Ese Abahamya bizihiza isabukuru y’ubukwe bwabo?

 Bibiliya ntibuza abantu kwizihiza isabukuru y’ubukwe bwabo, ni yo mpamvu Abahamya ari bo bahitamo kwibuka umunsi bakoreyeho ubukwe cyangwa bakabireka. Iyo bahisemo kubikora bashobora kubikora bonyine cyangwa bagatumira inshuti n’abagize umuryango.

a Imihango, ibikorwa mu bukwe n’ibyo amategeko asaba bishobora kuba bitandukanye bitewe n’agace umuntu aherereyemo.

b Abageni nta mafaranga baha wa Umuhamya uzatanga icyo kiganiro, cyangwa ngo bagire ayo bishyura mu Nzu y’Ubwami.

c Niba wifuza kumenya ibirebana n’inkomoko y’umuhango wo kuzamurira rimwe ibirahuri, reba ingingo ivuga ngo: “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2007.