Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova baha akato abatakiri mu idini ryabo?

Ese Abahamya ba Yehova baha akato abatakiri mu idini ryabo?

 Iyo abantu ari Abahamya ba Yehova babatijwe ariko bakaba batakibwiriza, cyangwa batacyifatanya na bagenzi babo bahuje ukwizera, ntibacibwa. Ahubwo turabegera tukagerageza guhembera urukundo bakundaga Imana.

 Ntiduhita duca umuntu wakoze icyaha gikomeye. Icyakora iyo Umuhamya wabatijwe, agize akamenyero ko kurenga ku mahame y’Imana arebana n’umuco kandi ntiyihane, aracibwa. Bibiliya ibivuga neza igira iti: “Mukure uwo muntu mubi muri mwe.”—1 Abakorinto 5:13.

 None se iyo umugabo aciwe kandi umugore we n’abana bakiri Abahamya ba Yehova, bigenda bite? Nubwo ibyabahuzaga mu rwego rw’idini biba bihindutse, isano bafitanye ntihinduka. Akomeza kubana n’uwo bashakanye kandi imishyikirano isanzwe y’abagize umuryango igakomeza.

 Abantu baciwe bashobora kuza mu materaniro yacu. Iyo babyifuza, abasaza b’itorero babaha inama zishingiye kuri Bibiliya. Intego iba ari iyo gufasha uwaciwe kugira ngo yongere kuzuza ibisabwa abe Umuhamya wa Yehova. Iyo abantu baciwe baretse imyifatire yabo idakwiriye, kandi bakagaragaza ko bifuza gukurikiza amahame ya Bibiliya, buri gihe barakirwa bakongera kuba bamwe mu bagize itorero.